Igitaramo cya ‘Strictly Soul’ cyongeye kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 9 Ukwakira 2026, muri Atelier du Vin, aho abacyitabiriye basusurukijwe n’umuziki wavanzwe n’abarimo Akio na DJ Sonia.
Iki gitaramo kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho gikurura abakunzi b’umuziki n’abifuza gusabana mu buryo butandukanye n’ibitaramo bisanzwe by’abahanzi baririmba ku rubyiniro.
‘Strictly Soul’ yibanda ku ndirimbo zo mu njyana n’ibihe bitandukanye, zivangwa n’abahanga mu kuvanga imiziki, ba DJ, hagamijwe kurema umwanya wo kwidagadura, gusabana no kwishimira umuziki mu buryo bwihariye.
Kugaruka kwayo i Kigali biri mu rugendo iki gitaramo gikomeje gukorera mu mijyi itandukanye yo muri Afurika no mu Burayi.
Nyuma ya Kigali, giteganyijwe gukomereza mu mijyi irimo Addis Ababa, Johannesburg, Lusaka, Berlin, Genève na Bruxelles.
Urwo rugendo ruzakomereza no mu yindi mijyi irimo Maputo na Cape Town, ndetse na Johannesburg aho ‘Strictly Soul’ izongera kubera.
‘Strictly Soul’ yatangiye kubera mu Rwanda muri Werurwe 2024, kuva icyo gihe yagiye yubaka izina mu bakunzi b’umuziki bashaka umwanya wo gusabana no kwidagadura binyuze mu ndirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!