Umuyobozi wa Radiyo za RBA akaba n’Umunyamakuru, Divin Uwayo, yambitse impeta umukunzi we Ellen Toni, bitegura kurushinga.
Divin yanditse ku mbuga ze nkoranyambaga ati “Uyu munsi twahisemo kuzabana iteka, abantu babiri bahanye isezerano, ubu dutangiye ubuzima bw’iteka ryose.”
Aya magambo kimwe n’intambwe Divin Uwayo n’umukunzi we bateye, byishimiwe n’abatari bake, biganjemo abanyamakuru bishimiye mugenzi wabo ndetse babigaragaza mu butumwa banyujije ahatangirwa ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo bagaragaje ko batangiye urugendo rwo kwitegura kurushinga, Divin Uwayo n’umukunzi we ntibigeze batangaza igihe ubukwe bwabo buzaberera. Inshuro twagerageje kuvugisha Divin Uwayo kugira ngo tumenye amakuru yisumbuye kuri aya, ntitwabashije kumubona.
Divin Uwayo ni Umuyobozi wa Radiyo za RBA, akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe. Kuva mu 2017 kugeza uyu munsi, amaze imyaka icyenda akorera ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Mbere yaho, Divin Uwayo yanyuze kuri RC Musanze.
Ku wa 5 Ugushyingo 2024 ni bwo Divin Uwayo yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa Radiyo za RBA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!