IGIHE

Diddy yatumye Mike Tyson kuri Trump

0 9-10-2026 - saa 08:01, IGIHE

Uwahoze ari umukinnyi w’iteramakofe w’Umunyamerika, Mike Tyson, yatangaje ko yagejeje kuri Perezida Donald Trump ibaruwa yanditswe n’umuhanzi Sean “Diddy” Combs, uri mu gihano cy’igifungo, amusaba ko yayimuhera Perezida.

Tyson yabivugiye mu kiganiro Andy Cohen Live ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga ku mubano we na Diddy ndetse n’ibibazo by’amategeko uyu muhanzi amaze igihe ahanganye na byo.

Tyson yavuze ko akiri inshuti na Diddy, nubwo uyu muhanzi ari muri gereza. Yemeje ko bigeze no kuvugana kuri telefone mu gihe afunzwe.

Yagize ati “Navuganye nawe rimwe kuri telefone. Yashakaga kumpa ibaruwa nshyira Perezida.”

Andy Cohen yahise amubaza niba koko yaragejeje iyo baruwa kuri Perezida, Tyson aramusubiza ati “nakoze ibyo yansabye gukora.”

Ntabwo Tyson yatangaje ibikubiye muri iyo baruwa, gusa muri Mutarama 2026, Perezida Trump yari yatangaje ko yakiriye ibaruwa ya Diddy amusaba imbabazi za Perezida.

USA Today ivuga ko bishoboka ko ari yo Tyson yari yaragejeje kuri Trump, nubwo bitaremezwa neza. Trump icyo gihe yavuze ko izo mbabazi ntazo yatanze.

Diddy ubu ari gukora igihano cy’amezi 50 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bijyanye no gushimuta abantu hagamijwe ibikorwa bitemewe n’amategeko.

Mu rubanza rwe, inteko y’abacamanza yamugize umwere ku bindi birego bikomeye birimo icuruzwa ry’abantu no kuyobora umutwe w’abagizi ba nabi.

Uyu muhanzi yakomeje guhakana ibirego bijyanye n’imyitwarire mibi ashinjwa, ndetse aracyagerageza kujuririra igihano yahawe.

Tyson yavuze ko yatunguwe n’uburyo inzego z’ubutabera zakurikiranye Diddy.

Trump na we yari yarigeze kuvuga ko yari asanzwe aziranye na Diddy, avuga ko mbere bari babanye neza, ariko ko umubano wabo wahindutse nyuma y’uko Trump yinjiye muri politiki.

Diddy afungiye muri FCI Fort Dix muri New Jersey. Itariki ateganyijwe kurekurirwaho yagiye ihinduka, ubu ikaba yarashyizwe ku wa 2 Werurwe 2028, ivuye ku wa 21 Mutarama 2028.

Mike Tyson yavuze ko yashyikirije Trump ibaruwa ya Diddy
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza