IGIHE

Diddy yagurishije inyubako ya miliyari zisaga 80 Frw yari afite i Miami

0 15-07-2026 - saa 20:16, Gilbert Ukwizagira

Umuraperi Sean Combs, uzwi nka ’P. Diddy’, yagurishije inyubako ye ifite agaciro ka miliyoni 55$ (miliyari zisaga 80 Frw) iherereye mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko TMZ ibihamya, P. Diddy yagurishije iyi nyubako nini ihererye ku Kirwa cya Star Island gisanzwe gituyemo ibyamamare bitandukanye.

Iyi nyubako yaguzwe n’ikigo giherereye Mu mujyi wa Newport News muri Leta ya Virginia. Ni ikigo cya JFStar LLC isanzwe igura ikanagurisha imitungo itimukanwa.

Kubera ubwinshi bw’aya mafaranga, byatumye iyi sosiyete ibanza kuguza miliyoni 18.5$ muri banki kugira ngo igure iyi nyubako yahise inagirwa ingwate y’iyo nguzanyo.

P. Diddy uri kurangiza igihano yakatiwe cy’imyaka ine n’amezi abiri muri gereza, yari yaraguze iyi nyubako iri kuri buso bwa metero kare 743,22 n’umuhanzikazi Gloria Estefan n’umugabo we Emilio mu mwaka wa 2021.

Iyi nyubako ifite ibyumba bibiri by’uruganiriro, igice cy’abashyitsi kirimo ibyumba bitandatu byo kuraramo, ibyumba icyenda bigizwe n’ubwiherero n’ubwogero, piscine imwe, icyumba gikorerwamo ‘massage’, n’ibindi.

Amakuru agaragaza ko P. Diddy asigaranyeho igice kimwe kinini cyayo kiri iruhande rw’iki cyamaze kugurishwa.

Iki gice yasigaranye kigeze gusakwa n’inzego z’umutekano zaho muri Werurwe 2024. Hari mu iperereza ryakorwaga kuri uyu muhanzi washinjwaga iyezandonke no gucuruza abantu hagamijwe imibonano mpuzabitsina.

Ubucamanza bwasanze arengana ku byaha yaregwaga ariko ahamwa n’ibindi byaha bibiri byo kujyana abantu muri Leta zitandukanye hagamijwe imibonano mpuzabitsina ari na byo yazize ubwo yakatirwaga amezi 50 nyuma akaza kugenda agabanywa hagasigara amezi 46. Biteganyijwe ko azafungurwa ku wa 23 Gashyantare 2028.

Diddy yagurishije inyubako ya miliyari zisaga 80 Frw
Igice cy'iyi nyubako Diddy yagurishije ni iki cy'umweru ari na cyo gito ugereranyije n'icyo yasigaranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza