IGIHE

Diddy agiye gusubizwa muri kasho

0 1-10-2026 - saa 10:26, Gilbert Ukwizagira

Umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi nka P. Diddy, agiye kongera gushyirwa mu gice cyihariye cya gereza kizwi nka Special Housing Unit (SHU), aho imfungwa iba iri ukwayo kandi igahabwa uburenganzira buke bwo guhura n’abandi.

Diddy afungiye muri FCI Fort Dix muri New Jersey. TMZ yatangaje ko agiye gusubizwa muri SHU nyuma y’amakuru yasohowe na NBC News, avuga ko uyu muraperi yaba yari afite ubuzima budasanzwe muri gereza, burimo gukorerwa massage, guhabwa amafunguro adasanzwe, kubona inzoga zitemewe ndetse no gukorerwa imirimo n’abandi bagororwa.

TMZ yavuze ko gushyirwa muri SHU ari uburyo busanzwe bushobora gukoreshwa mu gihe ubuyobozi bwa gereza buri gukora iperereza ku makuru nk’aya.

NBC News, ishingiye ku bantu batatangajwe amazina, yari yatangaje ko Diddy yari afite telefone ngendanwa itemewe muri gereza, aho bivugwa ko yayikoreshaga areba amafoto y’uwahoze ari umukunzi we yambaye ubusa.

Yanashinjwe kuba hari abagororwa bagenzi be bamukoreraga imirimo irimo kumusasira, kumumesera, gusukura ubwiherero mbere y’uko abukoresha ndetse no kumutegurira amafunguro arimo inkoko, pizza n’andi.

TMZ yatangaje kandi ko abantu ba Diddy bari hanze ya gereza bashyiraga amafaranga kuri konti zikoreshwa n’abo bagororwa mu kugura ibyo bakeneye muri gereza.

Uhagarariye Diddy, Juda Engelmayer, yamaganye uburyo ubuzima bwe bwo muri gereza bukomeje gukurikiranwa n’itangazamakuru, avuga ko Diddy akomeje kurangiza igihano cye yubahiriza amategeko ya gereza.

Si ubwa mbere Diddy ashyirwa muri SHU. Muri Nyakanga 2026, yashyizwemo nyuma y’uko bivuzwe ko yarwanye n’undi mugororwa. Yaje kuyikurwamo muri Kanama, nyuma y’igihe yari amaze afite ubwisanzure buke bwo kugenda no guhura n’abandi.

Amakuru yo ku wa 29 Nzeri 2026 agaragaza ko itariki ateganyijwe gufungurirwaho yongeye kwigizwa imbere, ishyirwa ku 21 Mutarama 2028, nyuma y’uko yari yaragiye ihinduka kenshi, harimo no kuba yari yarashyizwe muri Kamena 2028.

Diddy yakatiwe amezi 50 muri gereza ku wa 3 Ukwakira 2025.

Umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi nka P. Diddy, agiye kongera gushyirwa mu gice cyihariye cya gereza nyuma y'aho bimenyekanye ko abayeho mu buzima butandukanye n'ubw'abandi bagororwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 1-10-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza