IGIHE

Diamond Platnumz yasubitse ibitaramo yagombaga gukorera muri Australia

0 11-10-2026 - saa 15:42, Gilbert Ukwizagira

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yatangaje ko yasubitse ibitaramo bibiri yagombaga gukorera muri Australia kubera impamvu zirenze imwe.

Ni mu itangazo we n’abamureberera inyungu bageneye abafana be bari muri iki gihugu, ku wa 10 Ukwakira 2026.

Ati “N’umutima uremerewe twe tureberera inyungu za Diamond Platnumz, dutangaje isubikwa ry’ibitaramo bibiri muri Australia, nka bimwe byo mu ruhererekane rwabyo rwa Retro World Tour, byagombaga kubera muri Perth ku wa 10 Ukwakira no muri Melbourne ku wa 11 Ukwakira 2026”.

Itangazo rikomeza rigira riti ”Uyu mwanzuro mubi uturutse ku kutumvikana gukomeje hagati y’ababiteguye. Uku kutumvikana kwerekeye icuruzwa ry’amatike n’ikusanywa ry’amafaranga yayo, aho umwe muri bo ashinjwa gucuruza amatike ariko ntatange amafaranga.”

Iri tangazo ryagaragaje ko muri ibi bitaramo habarurwa amatike 4.452 yacurujwe agasarurwamo abarirwa muri 559.445$, mbere y’uko uyu muhanzi ajya muri iki gihugu.

Byamaze kugenda gutyo, Diamond ahita yanga gutarama cyane ko byavuzwe ko n’ibindi bari barumvikanye mbere y’uko agenda byari bitubahirijwe n’uruhande rw’ababiteguye.

Itangazo rinemeza ko Diamond yageze mu Mujyi wa Perth ku wa 8 Ukwakira 2026 ariko abamureberera inyungu ari bo bakoresheje amafaranga yabo mu rugendo, nyuma y’uko abandi banze kumurihira amafaranga yari kwifashishwa mu rugendo.

Uruhande rwa Diamond rugaragaza ko rwagerageje gukemura aya makimbirane ariko biba iby’ubusa cyane ko no kuzana ibikoresho byifashishwa mu bitaramo byari byananiranye.

Byatumye bafata umwanzuro w’uko uyu muhanzi agomba gusubira muri Tanzania aho kuguma muri Australia nta gihindutse.

Abari baguze amatike bijejwe kutagira ikibazo ku mafaranga yabo, kuko ibikubiye mu masezerano, impande z’umuhanzi n’abateguye zari zagiranye, bifite icyo bibivugaho.

Bati “Tuzatangaza amatariki mashya y’igihe umuhanzi wacu azagarukira muri Australia. Ikituraje inshinga ku muhanzi wacu ni uko abafana bacu badahinduka, kandi twizeye neza ko vuba tuzagira amahirwe yo kwandikana amateka. Murakoze kwihangana”.

Diamond ategerejwe muri Uganda aho azahurira na The Ben ku rubyiniro ku wa 30 Ukwakira 2026. Ni mu gitaramo kimwe muri ibi by’uru ruhererekane rwe kikazabera ahitwa Lugogo Cricket Oval mu kindi gitaramo cy’urwenya kizwi nka Comedy Store UG.

Diamond Platnumz ni umwe mu bakunzwe cyane muri Afurika y'Iburasirazuba
Diamond Platnumz yasubitse ibitaramo yagombaga kukorera muri Australia
Diamond Platnumz yataramiye i Kigali ku wa 29 Kanama 2026
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza