Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido], yahagaritse ibitaramo yari afite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Uyu muhanzi yari afite ibitaramo by’uruhererekane yise ‘A Good Time Tour’. Ibi bitaramo yagombaga kubikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mijyi nka Las Vegas muri Nevada, Denver mu Mujyi wa Colorado , Dallas na Houston muri Texas. Byose byari kuba uku kwezi.
Yanditse ubutumwa burebure agaragaza ko atewe agahinda no kumenyesha abakunzi be bari bamutegereje muri ibi bitaramo.
Ati “Mbabajwe no guhagarika bitunguranye ibitaramo by’uruhererekane byari byiza mu buryo budasanzwe kuko amatike yari yaramaze kugurwa agashira, ariko kubisubika nicyo kintu kizima cyo gukora. Ubuzima no kuba mu mudendezo ku bafana banjye n’abamfasha nibyo bya mbere nta kindi kintu cyabiza imbere. Mukomeza kugubwa neza nzababona vuba. Imana ibane natwe twese.”
Umunsi ku wundi Coronavirus ikomeje guteza isi yose ibibazo bikomeye kuko iri guhitana abantu ku migabane itandukanye.
Iyi virusi yatangiriye mu Bushinwa mu 2019 yatumye amashuri amwe afunga mu bihugu bitandukanye, imikino itandukanye irahagarikwa ndetse hari ibihugu byahisemo umupira w’amaguru uzajya ukinwa nta bafana bahari ndetse na mbere y’umukino abakinnyi bagapimwa.
Mu Rwanda naho, Umujyi wa Kigali uherutse guhagarika ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda iyi virus n’ubwo itarahagera.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!