IGIHE

Davido yahaye Mayorkun imodoka ya Tesla Cybertruck

0 27-07-2026 - saa 13:17, Gilbert Ukwizagira

Davido yageneye mugenzi we, Mayorkun impano y’imodoka ikoresha umuriro w’amashanyarazi yo mu bwoko bwa Tesla Cybertruck, ifite agaciro kari hagati ya 69.000$ na 100.000$.

Ibi Davido yabigaragarije kuri Instagram mu butumwa yasangije abamukurikirana ku wa 26 Nyakanga 2026.

Ni ubutumwa yakurikije ifoto y’iyo modoka, atungura Mayorkun arayimuha nyuma y’ubucuti bafitanye kuva mu myaka ya za 2010.

Ati “Akira impano, Mayorkun ndagukunda. Wihangane irakugeraho ejo”.

Adewale Mayowa Emmanuel, wamamaye nka Mayorkun, yahise ajya kuri Instagram, ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, atanga igitekerezo kuri ubu butumwa agaragaza ko yishimiye iyi mpano yahawe n’uwahoze amureberera inyungu mu muziki. Icyakora bakomeje kuba inshuti nyuma y’uko imikoranire yabo irangiye.

Imodoka za Cybertruck zikorwa n’uruganda rwa Tesla rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Zamuritswe ku mugaragaro mu 2023. Zigura hagati ya 69.990$ na 99.990$ bitewe n’ubwoko bw’iyashimwe n’umukiliya.

Bibaye mu gihe hashize imyaka itanu Mayorkun atakiri umwe mu bahanzi bafashwa na Davido mu muziki binyuze mu nzu ya Davido Music Worldwide (DMW). Yafashijwe na Davido kuva mu 2016, batandukana mu 2021 ku bwumvikane bw’impande zombi.

Mayorkun yayivuyemo amaze gukora album ye yise ‘The Mayor of Lagos’ yo mu 2018. Nyuma yahise yerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya Sony Music West Africa.

Davido na Mayorkun basanzwe ari inshuti
Davido yahaye Mayorkun imodoka ya Tesla Cybertruck
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza