Umuhanzi Davido wo muri Nigeria yatangaje ko afite ibyishimo byinshi nyuma y’uko nyirarume, Ademola Adeleke yongeye gutorerwa kuba Guverineri wa Leta ya Osun iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.
Kuri uyu wa 16 Kanama 2026, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Nigeria yatangaje ko Ademola Adeleke, yatsinze amatora ya Guverineri wa Leta ya Osun, ku majwi 511.067.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Ademola Adeleke atorewe kuyobora Leta ya Osun, mbere yaho yari asanzwe ari umusenateri.
Davido yatangaje ko ashimishijwe n’intsinzi ya nyirarume binyuze mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ademola yari asanganywe izi nshingano kuva muri 2022 yahigitse abakandida 14 bari bahanganye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!