Abakurikiraga imyidagaduro yo mu Mujyi wa Kigali mu myaka yashize, bibuka inkuru y’inkongi y’umuriro yafashe inyubako yakoreragamo akabyiniro ka Cadillac Night Club, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2012.
Iyo nkongi yangije bikomeye inyubako n’ibikoresho byari biyirimo, nubwo Polisi yagerageje kuzimya umuriro, bikaba iby’ubusa.
Habimana Eugène wamenyekanye nka Cobra, umushoramari washinze utubari n’utubyiniro twamenyekanye cyane muri Kigali nka Cadillac na Cocobean, avuga ko icyo gihe yahombye arenga miliyoni 1,5$, ni ukuvuga arenga miliyari 2,2 Frw.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Cobra yavuze ko mbere gato y’iyo nkongi yari amaze gushora amafaranga menshi mu bikoresho bishya.
Ati “Cadillac yahiye nabi cyane. Nari maze gushoramo amafaranga menshi cyane, maze nk’amezi ane nguze ibyuma bishobora gukora ibitaramo bitatu binini. Ibyuma byose byarahiye, nari naraguze ibikinisho by’abana na byo birashya. Uwo munsi wari mubi cyane.”
Cobra avuga ko ikibazo cyarushijeho gukomera kuko yari afite n’inguzanyo ya banki, mu gihe amafaranga yahawe n’ubwishingizi yari make ugereranyije n’igihombo yari yagize.
Ati “Icyari kibi kurushaho ni uko harimo n’inguzanyo ya banki. Nahombeyemo amafaranga menshi cyane, byibura hashobora kuba harahombye nka miliyoni 1,5 z’amadolari.”
Yanagarutse ku byamubabaje icyo gihe, birimo amakuru yavugaga ko yaba yaritwikiye kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi. Yavuze ko ibyo bitari byo, anagaragaza ko amafaranga yahawe n’ubwishingizi yari make cyane kandi menshi muri yo agahita ajya mu kwishyura ideni rya banki.
Nubwo yari yagize igihombo gikomeye, Cobra avuga ko yagerageje gukomeza kwihangana no kutareka ibyabaye ngo bimutsinde.
Nyuma yo gufatwa n’iyo nkongi, yagiye gukomereza ibikorwa bye i Bujumbura, aho yafunguye akabyiniro. Mu 2015 yahavuye kubera ibibazo bya politiki byari muri icyo gihugu.
Kuri ubu Cobra afite RAKKA Hotel i Nyamirambo, irimo n’akabyiniro ka Camaro Night Club.
Avuga ko adakunda kugaruka cyane ku bihe bya Cadillac kuko bimwibutsa ibihe bikomeye yanyuzemo, ariko agafata ibyo byose nk’igice cy’ubuzima.
Ati “Uyu munsi biranga, ejo bigakunda.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!