IGIHE

Coach Gael yaguriye Abanye-Congo amatike 1000 ya ‘Summer Country Tour’

0 3-07-2026 - saa 19:56, Nsengiyumva Emmy

Igitaramo ‘Summer Country Tour’, byitezwe ko kizitabirwa n’abaturage benshi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse mu kubashishikariza kucyitabira, Coach Gael yabemereye amatike 1000.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 4 Nyakanga 2026 kuri Stade Umuganda, ahanabereye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abategura iki gitaramo.

Muri iyi nama, abategura igitaramo bagejeje ku buyobozi aho imyiteguro igeze, banagaragaza zimwe mu mbogamizi bagiye bahura na zo mu gihe cyo kugitegura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye bikomeye abategute iki gikorwa, by’umwihariko abizeza ko nk’ubuyobozi bahari ngo aho babona bibagoye babafashe.

Ati “Turabamenyesha ko twishimiye iki gikorwa cy’ingirakamaro, ni na yo mpamvu twaje hano ngo tubereke ko tubashyigikiye kandi rwose ntimugire ikibagora kuko turahari ngo tubafashe. Mutubwire ibyo twabafasha.”

Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yateguje abateguye iri serukiramuco kwitegura kwakirana urugwiro abaturanyi b’i Goma cyane ko byitezwe kwitabira ari benshi dore ko ubu ingamba zari ku mupaka zagabanyijwe.

Bakimara kumva inkuru y’uko ab’i Goma bazitabira ari benshi, abategura iri serukiramuco bavuze ko Coach Gael yamaze kugurira abaturage bo muri iki gihugu gituranyi amatike igihumbi.

Bwanashimye aho imyiteguro igeze, buvuga ko ibikorwa biri kugana ku musozo kandi bigaragaza ko igitaramo kizaba cyateguwe neza.

Inzego z’umutekano na zo zaganiriye n’abategura iki gitaramo ku buryo bwo gufatanya gucunga umutekano, kugira ngo abazacyitabira bishimishe mu mutekano usesuye.

Iki kizaba ari igitaramo cya kane cya ‘Summer Country Tour’, nyuma y’ibyamaze kubera mu mijyi ya Musanze, Nyagatare na Nyamata. Biteganyijwe ko uru rugendo ruzasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Abahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo barimo Kitoko, Bwiza, The Ben na Bruce Melodie.

Kwinjira muri iki gitaramo biba ari 2000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP ibihumbi 100Frw muri Kigali Universe Lounge ndetse n’ibihumbi 500Frw ku bashaka ameza yo kwicaraho muri Kigali Universe Lounge.

Imirimo yo kubaka ahazabera iki gitaramo iri kugana ku musozo
Abayobozi bashimye aho imyiteguro y'iki gitaramo igeze
Inzego zose z'Akarere ka Rubavu zasuye ahategerejwe igitaramo cya ‘Summer Country Tour’
Abateguye iki gitaramo bijeje ubuyobozi imikoranire myiza kugira ngo kizagende neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 24-07-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza