Chryso Ndasingwa n’umugore we Gatete Sharon banaririmbana nk’itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze kwibaruka imfura, akaba ari umwana w’umuhungu wavutse kuri uyu wa 24 Kanama 2026.
Aba bahanzi bakoze ubukwe mu Ukwakira 2025, nyuma y’igihe gito cyane bahita bimukira ku Mugabane w’u Burayi aho basigaye batuye kugeza uyu munsi ndetse ari naho babyariye imfura yabo.
Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bemeranya kurushinga umuhango wari ukurikiye uwo gusaba no gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025.
Ku wa 4 Nzeri 2025 basezeranye imbere y’amategeko.
Ndasingwa na Gatete bahamyaga ko bari bamaranye imyaka icyenda baziranye mbere yo gukora ubukwe cyane ko bamenyanye mu 2015, berekanwa mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro tariki 29 Kamena 2025.
Mu Ukwakira 2025 bakoze ubukwe basezerana imbere y’Imana, urukundo rwabo ruhabwa umugisha n’ababyeyi ndetse basangira ibyishimo n’inshuti n’abavandimwe bari batumiwe.
Mu Ugushyingo 2025, aba bahanzi berekeje i Burayi aho bari bafite ibitaramo i Burayi birangira bafashe icyemezo cyo kudahita bataha ndetse kugeza ubu ni ho batuye ndetse banabyariye imfura yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!