IGIHE

Umwarimu yatumye Christopher ahagarika igitaramo abantu bayoberwa ikibaye

0 11-10-2026 - saa 10:39, Nsengiyumva Emmy

Mu gitaramo cya ‘Rwanda Convention Canada 2026’ Christopher yatunguranye ahagarika ibyo kuririmba abanza gusuhuza uwahoze ari umwarimu we yari arabutswe mu bafana.

Ubwo yari ageze hagati igitaramo cye, Christopher yarabutswe uwahoze ari umwarimu we arangije asaba uwavangaga imiziki kuba aretse, benshi bibaza igitumye ahagarika kuririmba.

Mu masegonda make, mu gihe bibazaga ikibaye kuri uyu muhanzi, yahise aterura ati “Hano hari umuntu wanyigishije, mbonye umuntu wanyigishije kandi ni na muto cyane. Ni umwe mu barimu beza mu bo twahuye!”

Ahagana Saa Yine z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026 n ibwo, uyu muhanzi yasusurutsaga abitabiriye iyi nama, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze, ariko mbere yo gusoza aririmba indirimbo ebyiri zitari ize harimo ‘Niba Uhoraho’ isanzwe iririmbwa muri Kiliziya, anaririmba indirimbo ‘Ndandambara’, agira ati “Ndandambara yandera ubwoba, iyarinze Kagame izandinda, ndandambara yandera ubwoba.”

Iyi ndirimbo Ndandambara, Christopher yayiririmbye amasegonda make cyane, naho umwanya munini awiharira aririmba izindi ndirimbo ze zakunzwe nka Ndabyemeye, Pose, Ndicuza, Nibido, Hashtag n’izindi.

Muri iki gitaramo kandi haririmbyemo umuhanzi Nel Ngabo, na we wasusurukije abantu mu ndirimbo ze zigezweho zirimo Arampagije, Kigali, Nywe, Reka Hashye, Look at you n’izindi.

Iyi nama ngarukamwaka y’iminsi ibiri yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu mijyi ya Canada, Amerika, mu Burayi no mu Rwanda.

Christopher yataramiye abitabiriye 'Rwanda Convention Canada 2026'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza