Christopher yasabye imbabazi abafana be atabashije gutaramira mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari umwe mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Tunataka ku Enjoy’.
Uyu muhanzi byari byitezwe ko yagombaga kwitabira iki gitaramo cyabereye muri Mundi Center mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026. Nyuma yo kubura yahise asimbuzwa itsinda rya Active.
Uku kubura kwatumye Christopher asaba imbabazi abakunzi be ndetse anahamya ko ikibazo kitabaye abagiteguye.
Ati “Ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima kubera ko ntashoboye kuririmba mu gitaramo ‘Tunataka Ku Enjoy’ cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize muri Mundi Center i Kigali. Kubera impamvu zitunguranye zaturutse ku ruhande rwanjye, sinabashije gukora urugendo ngo nsohoze isezerano ryo gutaramira abakunzi banjye. Ndifuza kubisobanura neza ko ibi ntaho bihuriye n’abateguye iki gitaramo.”
Ni ibaruwa Christopher yandikiye abakunzi be nyuma yo kutabasha kwitabira igitaramo yari yatumiwemo kuko ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyaririmbyemo abarimo Angell Mutoni, Mike Kayihura, Davis D, Azawi na Active Again yari yasimbuye uyu muhanzi.
Christopher yari yatumiwe mu gitaramo cy’umunsi wa kabiri cyane ko icy’umunsi wa mbere cyari cyabaye ku wa 25 Nyakanga 2026 cyatumiwemo abahanzi barimo Zaga Zillion, Mista C, Kirikou, Ish Kevin na Nel Ngabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!