Chevelle Franklyn wo muri Jamaica ni umwe mu bahanzi batumiwe muri ‘All Women Together 2026’ azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Ntokozo Mbambo & Nqubeko Mbatha bo muri Afurika y’Epfo na Dr. Sarah K wo muri Kenya.
Chevelle Franklyn ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel muri Jamaica.
Yatangiye umuziki aririmba indirimbo zisanzwe mbere yo gufata icyemezo cyo gutangira kuririmba izihimbaza Imana, ibintu byatumye aba umwe mu baririmbyi bubashywe ku Isi.
Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka "No Foreign God", "Go In Your Strength", "Joy", "Victory" na "iPrevail", zakunzwe kubera ubutumwa bwazo bwo kwizera, ibyiringiro no gutsinda ibigeragezo.
Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 14 gitegurwa na ‘Noble Family Church’ na ‘Women Foundation Ministries’ giteganyijwe kubera muri BK Arena kuva ku wa 11-15 Kanama 2026.
Muri uyu mwaka iki giterane kizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ‘Women Foundation Ministries’ imaze ishinzwe.
‘All Women Together’ ni igiterane cyitezweho kwitabirwa n’abagore n’abakobwa barenga 7000 mu gihe hitezwe ibihumbi by’abatari bake bagikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni igiterane kizaba kiyobowe na Apôtre Alice Mignonne Kabera, mu gihe azaba afatanya n’abakozi b’Imana barimo Dr. Bill Winston, Dr. Cindy Trimm bo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Bishop Funke Felix Adejumo na Pastors Kingsley na Mildred Okonkwo bo muri Nigeria, Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda, Rev. Julian Kyula wo muri Kenya na Dr. Patience Melengana wo muri Afurika y’Epfo.
Mu butumwa yatanze mbere y’itangira rya AWT2026, Apôtre Alice Mignonne Kabera yagize ati "Turahamagarira abagore, imiryango n’abaturage bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi kwifatanya natwe muri iki giterane, twizeye ko ‘All Women Together 2026’ izaba ahantu ho gukira ibikomere by’umutima, gusubizwamo icyizere no kongererwa imbaraga."
Abifuza kwitabira iki giterane cya ‘All Women Together Conference 2026’ biri gukorwa banyuze kuri ’NobleOne App’ no ku mbuga zagenwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!