IGIHE

Céline Dion yasubiye ku rubyiniro nyuma y’imyaka itandatu

0 13-09-2026 - saa 08:57, IGIHE

Céline Dion yongeye gutaramira abakunzi be, nyuma y’imyaka itandatu yari amaze adakora ibitaramo kubera uburwayi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, Dion yaririmbiye abantu bagera ku bihumbi 30 muri Plenitude Arena i Nanterre, mu nkengero z’Umujyi wa Paris. Amatike y’icyo gitaramo yari yarashize.

Uyu muhanzi w’imyaka 58 yatangije igitaramo n’indirimbo On ne change pas. Yagaragaye yuzuye amarangamutima, aza no guhagarara akanya gato, abafana batangira kuririmba izina rye.

Céline Dion yafashe umwanya wo kuganira n’abafana be, ababwira ko “amaherezo twongeye guhura. Biratangaje.”

Yavuze ko urugendo rwo gusubira ku rubyiniro rwamugoye kurusha uko yari abyiteze, ariko akomeza kugira icyizere.

Dion yahagaritse ibitaramo nyuma yo gufatwa n’indwara idasanzwe yitwa Stiff Person Syndrome, ituma imikaya ikomera.

Yatangaje ko ayirwaye mu Ukuboza 2022, bituma havuka impungenge z’uko atazongera gutaramira imbere y’abantu.

Mu 2024, yaririmbye Hymne à l’amour mu muhango wo gufungura Imikino Olempike yabereye i Paris. Icyakora, icyo gihe yaririmbye indirimbo imwe gusa; igitaramo cyo ku wa Gatandatu ni cyo cya mbere cyuzuye akoze mu myaka itandatu.

Ni cyo cyabimburiye ibitaramo 26 ateganya gukorera muri Plenitude Arena. Muri byo, 16 bizaba muri Nzeri n’Ukwakira, ibindi 10 bibe muri Gicurasi umwaka utaha.

Mu myaka irenga 40 amaze mu muziki, Céline Dion yagurishije album zigera kuri miliyoni 260. Azwi mu ndirimbo zirimo It’s All Coming Back to Me Now na Because You Loved Me.

Byari ibyishimo kuri Céline Dion wasubiye ku rubyiniro nyuma y'imyaka itandatu
Ibitaramo Céline Dion ateganya gukora nyuma yo koroherwa yabihereye mu nkengero za Paris
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza