IGIHE

Cardi B na Maduka wo muri Nigeria bongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

0 9-07-2026 - saa 22:22, Gilbert Ukwizagira

Umuhanzi w’umuraperi Cardi B yongeye kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yishimiye ibihe byiza yagiranye n’Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Nigeria, Maduka Okoye.

Cardi B asa n’uwahamije amakuru y’urukundo byavugwaga ko yaba arimo n’uyu mukinnyi wa Super Eagles ya Nigeria.

Ni nyuma y’amashusho yacaracaye agaragaza aba bombi bishimanye mu birori by’imideli bizwi nka ‘Paris Fashion Week’ byabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 8 Nyakanga 2026.

Mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Maduka Okoye ari guhirimbana ngo abonere umwanya Cardi B ngo yicare iruhande rwe. Bamaze kwicarana, bagirana ibiganiro mu nyubako iba irimo abandi bantu ndetse uyu muraperi akabyishimira.

Aya mashusho yatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya bayashingiraho bahamya ko Cardi B yinjiye mu rukundo. Ni nyuma y’uko muri Gashyantare 2026 atangaje ko kubera gucibwa inyuma, yatandukanye na Stefon Diggs usanzwe ari umukinnyi w’umupira.

Mu Ugushyingo 2025, Diggs wahoze ari umugabo we, babyaranye umwana wa kane kuri Cardi B. Mu mezi macye mbere ya Diggs, Cardi B yari yatandukanye n’umugabo we w’umuhanzi, Offset, na we amushinja kumuca inyuma. We bari bamaze kubyarana abana batatu be ba mbere.

Cardi B watandukanye na Stefon Diggs, ashobora kuba yinjiye mu rukundo rushya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza