Active, ni itsinda rishya muri muzika Nyarwanda, rigizwe n’abasore batatu bose birabura, indeshyo imwe n’urubavu ruto: Tizzo, Olivis na Derek. Bagiye kuzuza imyaka igera kuri ibiri bakorana nk’itsinda kuko batangiye ku itariki 25 Nyakanga 2013.
Nta gihe kinini bamaze bakora nk’itsinda ariko basa nk’aho bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda.
Ibyo bamaze kugeraho mu gihe gito, bishobora gutera ubwoba andi matsinda asanzwe muri muzika ndetse hari n’ayamaze guhigikwa ku ruhande. Batangiriye muri Label ya Incredible hanyuma muri 2014 bimukira muri Infinity Records.
Mbere yo guhura, buri wese yari umuhanzi ku giti cye
Yaba Sano Dereck, Olvis cyangwa se Tizzo, buri wese yahuye na mugenzi we asanzwe ari umuhanzi ku giti cye.
Dereck yari asanzwe aririmba. Mbere y’ishingwa rya Active, yakoreraga muri Incredible, aho yaje avuye muri Kina Music yasezeyemo avuga ko abona inyungu ze zitari kugerwa uko abyifuza. Uyu muhanzi kandi yigeze no kuba umwe mu bunganiraga abahanzi mu kuririmba mu irushanwa rya PGGSS2 aho we na Bruce Melody na Charly aribo bikirizaga abahanzi.
Mugabo Olvis, na we yari asanzwe akora muzika ndetse hari indirimbo ye yitwa ‘Hitamo’, yigeze kumenyekana cyera. Gusa, kwigaragaza mu buryo burunduye bisa n’ibyari byarabereye ibamba uyu musore kuko ari umwe mu bahanzi baba baramaze igihe kinini mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka .
Tizzo yabanje kuba umubyinnyi ariko mu mwaka wa 2012 atangaza ko agiye no kujya aririmba ndetse atangira gushyira hanze indirimbo zagaragaragamo ibyino nyinshi. Imwe mu ndirimbo ze harimo ‘Mbona bikaze’.
Ikigaragara ni uko guhura kw’aba bahanzi byabahiriye kuko kuva bahura bamaze kumenyekana bakaba banafite ibikorwa byinshi.
1. Indirimbo ya mbere bakoze nk’itsinda rya Active
Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa “Uri Mwiza” ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Ariyo yatumye bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bagakora itsinda Active.
2. Imico abari muri Active bari bafite mu buto bwabo
Uko ari batatu bose bari inkugabanyi birenze. Muri make batangiye kuba “Active » bakiri abana.
Umwihariko wa buri wese
Olivis: Yakundaga igikoma cyane, rimwe abona batinze kumugaburira, afata icyemezo cyo kujya kucyishakira, abona kiri ku meza yo kuriraho, arurira ngo agifate kuko ameza yaramusumbaga, kimumeneka ku kaboko arashya.
Derek: Yakundaga gucokoza ibyuma by’umuriro, akabifungura ngo arebe ibirimo imbere. Bitandukanye n’abandi bana, we ntibamukubitiraga kurya, iyo yabaga ashonje hari ibuye yicaragaho kugira ngo yereke abo mu rugo ko amasaha ye yo kurya yageze.
Tizzo: Papa wa Tizzo yari afite ipikipiki . Rimwe mu gitondo Tizzo, wari ukiri umwana muto cyane afata icyemezo cyo kuyurira ngo ayitware, mu kuyurira imwotsa ku kaguru, arashya bikomeye, kumuvuza byaragoranye cyane na n’ubu aracyafite inkovu yayo.
3. Ibintu abagize Active batinya
Tizzo: atinya umuntu waba yamubeshyera agatinya n’inzoka cyane. Ayibonye mu nzira ari nzima cyangwa yapfuye, ntaba akihanyuze.
Derek: Derek atinya ikintu kimujya ku mubiri, nko kurwara agaheri, cyangwa akandi kantu ku mubiri n’imbeba, ngo iyo ayibonye akizwa n’amaguru.
Olivis: Atinya umuntu umuhohotera, akanatinya inzoka cyane, kimwe nka Tizzo iri mu bisimba bimutera ubwoba.
4. Abantu bakomeye Active yifuza guhura na bo
Derek: Inzozi za Derek ni ukubona Active iri ukuririmbira Perezida Paul Kagame, no kumva ko hari indirimbo yabo akunda.
Olivis: Inzozi ze ni uguhura na Producer ukomeye muri Amerika “Timberland” akabakorera indirimbo.
Tizzo: Inzozi ze ni ukongera kubona nyina, yapfuye akiri muto cyane kuburyo atamwibuka. Byamugora ariko byanamushimisha kongera kumubona.
5. Ibintu bitangaje utari uzi kuri Active
Olivis : Yibitseho ubuhanga bwo guteka, ngo iyo yatetse, ababiriyeho bose bamukurira ingofero.
Tizzo : Usibye ijwi ryiza, ngo ni n’umunyarwenya cyane. Mbese nta rungu wasanga aho Tizzo ari.
Derek: Ngo abakobwa benshi bemeza ko Derek afite iminwa myiza.
Kubaha amahirwe yo kuzegukana Primus Guma Guma Super Star fata telefone yawe ujye aho bandikira ubutumwa bugufi wandike umubare 1 wohereze kuri 4343.
Twitter: @murungisabin
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!