IGIHE

Bwiza mu myiteguro y’ubukwe n’Umujyanama we

0 14-08-2026 - saa 15:45, Nsengiyumva Emmy

Nyuma y’igihe bivugwa ko Bwiza na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umujyanama we bakundana ariko bitararerurwa ngo bibe inkuru mpamo, IGIHE yamenye amakuru y’uko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe.

Amakuru yizewe twamenye ni uko nyuma y’imyaka itanu Bwiza yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura, umubano watangiye nk’uw’akazi waje kurushaho gukomera, uvamo urukundo. Kuri ubu, aba bombi bakaba batangiye urugendo rubaganisha ku kubana.

Umwe mu nshuti zabo za hafi waduhamirije aya makuru yavuze ko bamaze igihe bakundana, ariko ko mu minsi ishize bafashe umwanzuro wo gutangira gutegura ubukwe bwabo.

Ati “Hari igihe abantu baba bamaze igihe bakundana ariko hari ibyo batarafataho umwanzuro. Mu minsi ishize baraganiriye, bemeranya gutangira urugendo rwo gutegura ubukwe bwabo.”

Ku rundi ruhande amakuru yizewe avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze kwemeza itariki y’ubukwe bwabo, nubwo batarayitangaza. Icyakora, byemezwa ko ubukwe bwabo bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.

Aya makuru aje nyuma y’uko mu minsi ishize Uhujimfura yifashishije imbuga nkoranyambaga agasangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’inkumi, ndetse akemeza ko yabonye umukunzi bagiye gukomeza urugendo rw’ubuzima.

Nubwo atigeze amugaragaza neza, amakuru twamenye yemeza ko uwo ari Bwiza yavugaga.

Nyuma y’ayo mafoto, Bwiza na Uhujimfura bajyanye i Burayi, aho bamaze iminsi ndetse bakaba ari na ho bizihirije isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi.

Amashusho yabo bari kumwe yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi barushaho kwibaza ku mubano wabo.

Bwiza kuva yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura, amaze gukora album ebyiri, ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 na ‘Shades25’ yasohoye mu 2025, ndetse na EP imwe yise ‘Connect Me’.

Ku rundi ruhande, amaze iminsi ateguza album ye nshya yise ‘Home’, izaba ibaye iya gatatu asohoye.

Bwiza ari mu myiteguro y’ubukwe na Uhujimfura usanzwe ari Umujyanama we
Bwiza na Uhujimfura Jean Claude bamaze iminsi i Burayi aho bagiye kwizihiriza isabukuru y'uyu muhanzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza