IGIHE

Butera Knowless agiye kuyobora abandi bahanzi mu gitaramo ‘Improper Access’

0 13-10-2026 - saa 23:33, Nsengiyumva Emmy

Butera Knowless ni we uzaba ayoboye abandi bahanzi bazataramira mu gitaramo cya ‘Improper Access’, kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya gatatu ku wa 31 Ukwakira 2026 nubwo urutonde rw’abo bazafatanya guha ibyishimo abakunzi b’umuziki rwo rutaratangazwa.

Improper Access ni igitaramo cy’umuziki n’imyidagaduro gihuza abahanzi, aba-DJ n’abakunzi b’umuziki, kikaba cyaratangiye kumenyekana mu 2024.

Ku nshuro ya mbere, cyabaye ku wa 30 Kanama 2024 muri Kigali Universe, aho cyari gifite umwihariko wo kwakira abahanzi n’aba-DJ b’abagore gusa.

Muri icyo gitaramo, abitabiriye baryohewe n’imiziki y’abarimo Dopecaesar wo muri Nigeria, Etania wo muri Uganda, DJ Brianne, DJ Sonia, DJ Alida na Senshi bo mu Rwanda.

Ku nshuro ya kabiri, ‘Improper Access’ yabereye muri Zaria Court Kigali ku wa 28 Kamena 2025, aho DJ Blue Aiva wo muri Afurika y’Epfo yari umuhanzi mukuru wari utegerejwe.

Iki gitaramo cyabaye cyitabiriwe n’abakunzi b’imyidagaduro bari baje kureba abahanzi n’aba-DJ batandukanye, barimo DJ Niny, DJ Higa, Zuba, Muyango, Etania na Blue Aiva.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, Butera Knowless ni we utegerejweho kuyobora iki gitaramo nk’umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ndetse akagira abafana batari bake.

Knowless ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Mu 2015, yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aba umugore wa mbere ari nawe wabaye uwanyuma utsinze iri rushanwa ryamaze imyaka umunani.

Butera Knowless agiye kuyobora abandi bahanzi mu gitaramo ‘Improper Access’
Butera Knowless agiye gutaramira bwa mbere muri ‘Improper Access’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza