IGIHE

Burnaboy ahanganye n’abamuziza kugura ‘Bugatti’ y’arenga miliyari 9 Frw

0 5-07-2026 - saa 14:05, IGIHE

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy, yasubije abamunenze bamushinja gukoresha amafaranga menshi cyane mu kugura imodoka yo mu bwoko bwa Bugatti Chiron, bivugwa ko ifite agaciro ka miliyari 9 z’Ama-naira (asaga miliyari 9 Frw).

Burna Boy yashyizwe mu majwi n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamunenga ko gukoresha amafaranga menshi ku bintu bidafite agaciro, aho kuyashora mu bikorwa by’iterambere cyangwa gufasha abatishoboye.

Abamunenga kandi bavuze ko no gutumiza iyo modoka ihenze muri Nigeria bidakwiye, bavuga ko imihanda yo muri icyo gihugu itabera n’imodoka ngufi.

Mu gitaramo cya AfroNation cyabereye muri Portugal mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Burna Boy yahise asubiza abamunenga mu ndirimbo (freestyle), agaragaza ko adatewe ikibazo n’ibyo bavuze.

Yagize ati “Naguze Bugatti, barambaza ngo nzayitwara mu wuhe muhanda?”

Mu ntangiriro za Nyakanga 2026 nibwo byatangajwe ko Burna Boy yaguze iyi modoka. Kuva icyo gihe ikomeje kuvugisha abantu kubera igiciro cyayo.

Burnaboy ahanganye n’abamuziza kugura ‘Bugatti’ y’arenga miliyari 9 Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza