Ubuyobozi bwa Green Ferry Music bwateguye iserukiramuco ry’injyana ya Hip Hop ryiswe ‘I am Hip Hop Festival’ rizitabirwa n’abaraperi barenga 30 biganjemo abakizamuka ariko rinarimo abafite amazina akomeye.
Iri serukiramuco byitezwe ko rizabera muri ‘Institut Français du Rwanda’ kuva ku wa 4-5 Nyakanga 2025.
Rizaba riherekejwe n’ibikorwa binyuranye bigaragaza umuco wa Hip Hop birimo ibitaramo by’abahanzi bazwi n’abafite impano nshya, amarushanwa ya breakdance, imurikabikorwa, ibirori by’abavanga umuziki, imurikabikorwa ry’imyenda, n’ibindi.
Ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa Kigali, byitezwe ko rizitabirwa n’abaraperi barimo Bull Dogg, Jay C, Zeotrap, P Fla, Hollix, Icenova, Racine n’abandi benshi.
Uru rutonde rw’abaraperi 30 bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco, ruriho n’abakizamuka nka G-LLain, Hunni, DJ Gulain, Josskid, Taz, Ngaara, NzeeyTheGreat, Pogatsa, Redink, Romeo Rapstar, Rosh Knight, DJU Griffin, Underworra na Kingz Band.
Ubuyobozi bw’iri serukiramuco buvuga ko abazaryitabira uretse kuryoherwa na muzika, bazaba bari no gushyigikira impano z’Abanyarwanda, guteza imbere umuco wa Hip Hop, no gufasha iyi njyana kugira ijambo ku rwego rw’akarere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!