IGIHE

Bucura muri barindwi ari na we rukumbi wavukanye ubumuga, n’ubuzima bushaririye bw’ubupfubyi: Ibitaravuzwe kuri Kagarara (Video)

0 12-09-2026 - saa 07:21, Nsengiyumva Emmy

Muri iyi minsi ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, uwari uzwi nka Kagarara ubu yamamaye nka Ashton Small. Biragoye gukora urutonde abantu icumi bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda ngo uburemo uyu musore.

Kagarara yamaze kuzuza abamukurikira miliyoni imwe kuri Instagram. Icyakora, iyo akubariye inkuru y’ubuzima bwe, ushobora kwibuka rya jambo rigira riti “Nta kure cyane Imana itakura umuntu.”

Muri iyi nkuru, tugiye kunyura muri make ku buzima bwa Kagarara, umusore wavukanye ubumuga, wabayeho igihe kinini mu mibereho itari yoroshye, ariko kuri ubu akaba ari umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kagarara cyangwa Ashton Small, wavukiye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yahishuye ko ari bucura mu muryango w’abana barindwi ndetse akaba ari we wenyine wavukanye ubumuga.

Iwabo ni na ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye, aho yize ibijyanye na ‘Software Engineering’.

Ati "Mu rugo tuvuka turi barindwi, ndi umwana wa nyuma, noneho ahantu Imana ibera igitangaza ni nanjye waje mfite ubumuga. Icyakora ndashimira umuryango wanjye kuko ntibigeze bumva ko kuba babyaye umwana ufite ubumuga ari ishyano, ahubwo bashakaga kumbera ikiraro kugira ngo nanjye numve ko ndi umuntu nk’abandi."

Uyu musore ahamya ko nubwo iwabo bumvaga ko ari ubushake bw’Imana, abaturanyi ndetse n’abandi bantu bo byabatwaye igihe kugira ngo babyumve, cyane ko avuga ko yakuriye mu buzima bwo gutotezwa.

Kagarara yavuze ko ibibazo by’ubuzima byarushijeho gukomera nyuma yo kubura ababyeyi be bombi. Se yamubuze afite imyaka itanu, mu gihe nyina yitabye Imana afite imyaka 13.

Nyuma yo kubura nyina, Ashton Small avuga ko ubuzima bwatangiye kumugora cyane, ndetse no kubona icyo kurya bikaba ikibazo.

Ati “Mukecuru acyitaba Imana, ubuzima bwarakomeye kurushaho kuko n’ubundi mbere akiriho byari bigoye, ariko akimara kugenda byabaye ibibazo.”

Kagarara yagaragaje ko nyuma y’urupfu rwa nyina yatangiye gukora imirimo itandukanye, irimo gutega amafuku n’indi, kugira ngo abone ubushobozi bwo kwibeshaho no kugira icyo yigezaho.

Nubwo kwiga byamugoye, yashoboye kurangiza amashuri yisumbuye. Icyakora, mu gihe yari mu biruhuko ategereje amanota y’ikizamini cya Leta, yagiranye ikiganiro na Bac T, ari na cyo avuga ko cyahinduriye ubuzima bwe.

Avuga ko icyo kiganiro ari cyo cyatumye abona umusore umufasha kugeza ubu, nyuma akamutumaho kuko yifuzaga ko bakorana.

Muri icyo kiganiro ni ho Assumani Buregeya usigaye ari umwe mu bantu bakorana na Ashton Small, yamubonye aramuhamagara amusaba ko yazamusanga i Kigali bagakorana.

Kagarara avuga ko yagiye i Kigali atizeye neza icyo uwo wamuhamagaye yashakaga ko bakorana. Icyakora, nyuma yo kuganira ku buzima bwe, uwo musore yahise yiyemeza ko bakomeza kubana nk’abavandimwe.

Nguko uko Kagarara yatangiye kubana n’uwari wamuhamagaye ngo bakorane amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga. Ni na ho yatangiriye amasomo ya kaminuza, nubwo ubuzima bwari bugikomeye, ariko agafashwa n’uyu afata nk’umuvandimwe.

Mu minsi ishize, Kagarara yabonye andi mahirwe akomeye ubwo yahuraga na Ashton Hall, ibintu avuga ko byagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwe.

Uyu musore usigaje umwaka umwe wa kaminuza ahamya ko ari kugerageza guhuza gahunda, ku buryo azabasha kurangiza amasomo ye. Nubwo bimeze bityo, avuga ko atazahagarika ibikorwa bye byo ku mbuga nkoranyambaga.

Kagarara ashimira cyane Assumani Buregeya wamubaye hafi akamufata nk'umuvandimwe nyuma yo kumva inkuru y'ubuzima bwe
Kagarara yemeza ko Ashton Hall yamuhinduriye ubuzima
Kagarara yahishuye ko yabaye impfubyi ku myaka 13 ari nabwo yemeza ko ubuzima bwe bwahise bumuhindukana
Kagarara yahishuye ko avuka mu bana barindwi akaba bucura ndetse akaba ari we gusa wavukanye ubumuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza