IGIHE

Bruce Melodie yongeye kuvugisha benshi ku mubano we na Coach Gael

0 29-06-2026 - saa 08:57, Nsengiyumva Emmy

Bruce Melodie yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutambutsa ubutumwa bamwe bafashe nk’ubuca amarenga ko umubano we na Coach Gael ushobora kuba utifashe neza, nubwo nta na rimwe yigeze abyemeza mu buryo bweruye.

Uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati "Coach akeneye Coach!"

Aya magambo yahise akurura ibitekerezo byinshi, by’umwihariko mu bakurikiranira hafi imyidagaduro, bamwe batangira kuyahuza n’amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora kuba atakiri guhuza neza n’umujyanama we, Coach Gael.

Hashize igihe havugwa amakuru ko Bruce Melodie na Coach Gael bashobora kuba bari mu bihe bitari byiza mu mikoranire yabo. Icyakora, igihe yabibazwagaho n’itangazamakuru, Bruce Melodie yakunze kubihakana.

Hari kandi abahuje ubu butumwa n’amafoto n’amashusho aherutse kugaragaza Coach Gael ari kumwe na The Ben nyuma y’igitaramo Summer Country Tour cyabereye i Bugesera, aho bahuriye mu birori bya After Party byabereye muri Goldonne Sonne Hotel.

IGIHE iracyakurikirana aya makuru, ku buryo nihagira andi mashya cyangwa impande zombi zikagira icyo ziyavugaho, tuzakomeza kuyabagezaho.

Bruce Melodie na Coach Gael batangiye gukorana mu 2021. Kuva icyo gihe, ibikorwa by’uyu muhanzi byarushijeho kwaguka, akorana n’abahanzi mpuzamahanga barimo Diamond Platnumz, Joeboy, Shaggy na Bien ndetse aninjira mu mishinga itandukanye yashowemo amafaranga menshi.

Mu myaka yakurikiyeho, Bruce Melodie yakomeje kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, agaragara mu bitaramo bikomeye, agirana ibiganiro n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse akomeza kwamamaza umuziki we hanze y’u Rwanda.

Mu 2025 yasohoye album yise ‘Colorful Generation’, yamamajwe ku rwego rwo hejuru binyuze mu bukangurambaga bwashowemo amafaranga menshi.

'Coach akeneye Coach' ni yo magambo ya Bruce Melodie yongeye kuvugisha benshi ku mubano we na Coach Gael
Hari abahuje aya magambo no kuba Bruce Melodie yarababajwe no kubona Coach Gael yahuje urugwiro na The Ben
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza