IGIHE

Bruce Melodie yasohoye ‘Irya4’, Vestine & Dorcas na Papa Cyangwe bakora mu nganzo – Indirimbo za Weekend

0 26-09-2026 - saa 13:59, Gilbert Ukwizagira

Abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Vestine & Dorcas, Papa Cyangwe, Yowe Bogari na The Justin bari mu basohoye indirimbo nshya muri iki cyumweru.

Hanze y’u Rwanda na ho, abahanzi barimo Taylor Swift, Drake, T.I., Diamond Platnumz, Ali Kiba, Harmonize, B-Face n’abandi basohoye imiziki mishya.

Nk’uko bisanzwe, IGIHE yabateguriye zimwe mu ndirimbo nshya mushobora kumva muri izi mpera z’icyumweru.

Irya 4 – Bruce Melodie

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Kane, tariki 24 Nzeri 2026. Irimo amategeko icumi yita aye nk’umuhanzi, ndetse akavuga ko akwiye kugenga abantu by’umwihariko b’abagabo.

‘Irya4’ yitiriye iyi ndirimbo ribuza abagabo cyangwa abasore gusambana.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na Fayzo Pro. Ni mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na ‘Producer’ Loader. Yanditswe na Melodie ubwe ariko mu kuyandika ahabwa ibitekerezo n’abarimo umuhanzi Niyo Bosco n’umusizi Junior Rumaga.

Ibihe - Vestine & Dorcas

Indirimbo Ibihe y’aba bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igaruka ku burinzi bw’Imana mu bihe bigoye umuntu uwo ari we wese ashobora kunyuramo.

Bihuzwa no kuba Vestine wo muri iri tsinda aherutse gutangaza ko yagize ibibazo bikomeye cyane bijyanye n’urushako rwe cyane ko ubu rugeretse mu rukiko hagati ye n’umugabo we Idrissa.

Ni indirimbo yasohotse ku wa 21 Nzeri 2026 ariko yakozwe mu gihe cyashize ubwo iri tsinda ryari rikibarizwa mu biganza by’umunyamakuru akaba n’umushabitsi, Murindahabi, nk’umujyanama waryo.

Twarabikoreye – Papa Cyangwe

Aha muri iyi ndirimbo Papa Cyangwe aba avugamo ukuntu yakoze cyane ndetse akanacibwa intege mu bihe bye ubwo yari ataramenyekana. Anarenzaho ko ubu ameze neza kandi yihagije kuri buri kimwe akenera mu buzima.

Imbeho Ngo Mutahe – Papa Cyangwe

Iyi ndirimbo nshya na yo ya Papa Cyangwe ivugwamo inkuru y’umusore uba warakundaga ibiyobyabwenge n’abakobwa, bikarangira umukobwa amuteye indobo kubera iyo myitwarire ye mibi.

Impeta – Yowe Bogari Ft Pakkage & Londun

Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo rw’umusore n’inkumi rutsinda abarurwanyije bose dore ko birangira ba nyirarwo bambikanye impeta y’urudasaza bakiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya Country Records, Bogari na Loxxah bazwi ku mbuga nkoranyambaga cyane ni bo bagaragara mu ibarankuru ry’amashusho yayo mu gihe Musinga na we ayagaragaramo nk’umushumba ubasezeranya.

Uko Yagiye - The Justin

Izo Hanze

Patient Zero - Taylor Swift

Pink Clouding – Taylor Swift

Cleverland! – Taylor Swift

Babylon – Taylor Swift

Quebec - Drake

We On - T.I.

Nikumbuke – Joel Lwaga ft Diamond Platnumz

Kudos – Harmonize

Jiji – Ali Kiba Ft S2kizzy

Sokwe – B-Face

YE - Darassa Ft Khadija Kopa

YUMBA - Nadia Mukami Ft Arrow Bwoy

Hold Somebody – Young Jonn

Bendova – Wendy Shay Ft Lasmid

Niniola – Tika

Cross – Eli Njuchi

Blind-Nadia Nakai & Toss Ft. Nkosazana Daughter

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza