Bruce Melodie na The Ben bahuriye mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyanitabiriwe n’abafana babo, batangira guhigana ubutwari mbere yo gutangira ibitaramo byiswe ‘Summer Country Tour’.
Ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje aba bahanzi, cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena 2026, kiyoborwa na Jado Castar.
Uretse abanyamakuru n’abafana cyari cyanatumiwemo abandi bahanzi, barimo Danny Vumbi, Niyo Bosco, RunUp, Diez Dola na Jose Chameleone.
Ubwo Jado Castar wari uyoboye iki kiganiro yabazaga Bruce Melodie na The Ben icyo abakunzi babo bakwitega muri ibi bitaramo bagiye guhuriramo, The Ben yagize ati “Nibaza ko mu Ntara tugiye guca impaka cyane.”
Bruce Melodie we yirinze guha ubutumwa bwe abafana ahubwo abuha uyu muhanzi bari bicaranye, ati “Njye ntabwo ndi bubwire abafana, ndabwira The Ben. Ntabwo ndi agafu k’imvugwarimwe!”
The Ben yakomeje avuga ko ibi bitaramo bishimangira ko abahanzi bakwiye gushyira hamwe.
Ati “Amateka yanjye na Bruce Melodie havuzwe byinshi cyane byasaga nk’ibidutandukanya kurusha kuduhuza, ariko icyo twifuza gutangaho urugero kuri barumuna bacu ni uko kimwe mu byo twubakiyeho nk’igihugu ni ubumwe.”
“Nibaza ko igihe kigeze kugira ngo nubwo buri wese yiyumva nkukomeye kurusha undi ariko tujye dushyira hamwe turebe ikintu kiduhuza kuko erega ikiduhangayikishije twese ni uko umuziki wacu wakwambuka imipaka.”
Bruce Melodie yasabye ko abantu bakwirinda guseserezanya no gukomeretsanya ndetse anibutsa The Ben ko nubwo ari yiyita “Igisamagwe” nawe ari Igitangaza.
Ati “Icya mbere, ubwo dufite umutekano tukaba turi kugenda neza mu iterambere ni iki cyatubuza kwidagadura? Umuziki ni imyidagaduro nabonye abo mu mupira w’amaguru barabimenyereye, hari abishwe n’agahinda [...] bibaho. Mureke twidagadure ariko tudaseserezanya tudakomeretsanya. Ku rundi ruhande ariko nubwo The Ben ari Tiger ariko nanjye ndi Igitangaza.”
Byitezwe ko Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza n’abandi bahanzi bazagendana muri ibi bitaramo bazabitangirira mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereze mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, mu Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 hanyuma bizasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!