Harabura amasaha make ngo mu bakobwa 70 bahatanye muri Miss Rwanda 2022 havemo 20 bazajya mu mwiherero. Mu gihe abakobwa bakomeje gushakisha itike yo kwinjira mu mwiherero, benshi bari gusangiza ababakurikira imishinga yabo ku buryo banasaba Abanyarwanda gukomeza kubashyigikira.
Bamwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda baganiriye na IGIHE bayisangije imishinga yabo ndetse batekereza ko ari nayo yazabafasha mu ijonjora ribanza rizasiga abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Mugabekazi Ndahiro Queen w’imyaka 19 ni umwe mu bari guhatana. Uyu mukobwa yasoje amashuri yisumbuye uri mu bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022. Yabwiye IGIHE ko kuva akiri umwana yashakaga kuba Nyampinga w’u Rwanda.
Ati “Natekereje kuza muri Miss Rwanda kuva nkiri umwana. Nashakaga kuza muri Miss Rwanda umwaka ushize biranga kuko ntari nakarangije amashuri yanjye, ubu rero nyasoje mpita mvuga ngo reka nzemo.”
Afite umushinga wo guhagarika ihohoterwaa rikorerwa abakobwa ndetse n’ikandamizwa ribakorerwa. Yavuze ko uyu mushinga yawutekereje nyuma y’ubuhamya yagiye ahabwa na bagenzi be bamubwiye ko bagiye bakwa ruswa ishingiye ku gitsina. Uretse ibi kandi hari imyumvire abantu bafite ku bagore yo kumva badashoboye.
Yavuze ko agamije guhagarika ubusumbane bwose bubaho nko mu mishahara mu kazi, aho umugore ahembwa make mu gihe umugabo ahabwa menshi kubera ko ari umugabo. Ikindi hari ukuntu iyo umugabo yatandukanye n’umugore bifatwa nk’ibisanzwe ariko umugore yatandukana n’umugabo bakavuga ko yananiwe urugo.
Avuga ko asanzwe yemera ‘Féminisme’ akaba n’Umu- Féministe ariko akaba atemera uburyo abantu babifata rimwe kubera ukuntu bamwe muri bo bitwara bakita abagabo imyanda n’ibindi.
Ati “Abantu bafata aba- Féministe nk’ingare , abagore badashobotse bananiwe urugo n’ibindi kandi atari ko biri. Féminisme njye nyifata nko gushyigikira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore. Nanjye ndabyemera ndi umu- Féminist.”
Iradukunda Christan w’imyaka 20 yavuze ko yagiye muri Miss Rwanda ashaka kugaragaza ibitekerezo bye, bishobora guteza imbere igihugu kubera ko mu myaka iri imbere yifuza kuzaba umwe mu batanze uwo musanzu.
Ati “Nagiye nshaka gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu cyanjye kubera ko mu myaka mike iri imbere nshaka kuba umwe mu bakoze iki gikorwa. Muri make nshaka kuba igisubizo.”
Uyu mukobwa wambaye nimero 13, afite umushinga ujyanye no kubungabunga ibidukikije.
Isaro Nadia na we ari mu bahatana muri iri rushanwa. Uyu mukobwa wavukiye i Gisenyi afite imyaka 19. Avuga ko umushinga we ari uwo ugukangurira abantu gusoma.
Ati “Ni uko ibitabo byihishemo ubumenyi bwinshi , bitwongera ubumenyi ndetse no gufasha kwiyungura ubumenyi mu itumanaho.”
Muri uyu mushinga we ashaka gukora na Minisiteri y’uburezi, iy’umuco n’urubyiruko mu gikorwa cyo gukwirakwiza amasomero aho atari ariko cyane cyane mu cyaro no kongera ibitabo ku bafite ubumuga bwo kutabona.
Utuje Kellia afite imyaka 21. Uyu mukobwa yasoje kaminuza mu bijyanye na ‘Industrial Design’.
Avuga ku cyatumye ajya muri Miss Rwanda yagize ati “Narabikundaga ariko nkagira isoni. Ubwa mbere ntabwo nari nakarangije amashuri yisumbuye nyuma hakomeza kuzamo kwitinya ariko uyu mwaka mfata umwanzuro wo kuzamo. Uyu mwaka nari niteguye. Numvaga icyizere gihari.”
Utuje afite umushinga ujyanye no kubungabunga ibidudukije yifashishije ibishingwe bikomoka ku myenda, ku buryo byakwifashishwa duhanga indi myambaro. Ati “Hakorwa indi myambaro ariko iri ku giciro cyo hasi.”
Afite na gahunda yo gutangiza ‘Charity Store’ izajya yifashishwa n’abantu bashaka gutanga imyambaro ku bantu b’abakene.
Uwajeneza Peggy afite imyaka 19. Uyu mukobwa yasoje amashuri yisumbuye mu bukerarugendo. Avuga yakundaga irushanwa rya Miss Rwanda kuva kera.
Uyu mukobwa afite umushinga ugamije gushishikariza abantu kuboneza urubyaro cyane abo mu byaro.
Ati “Nshaka gushishikariza abantu kuringaniza urubyaro. Nko mu byaro bakunda kubyara abana benshi badafitiye ubushobozi. Icyo gihe abana ntibaziga neza ndetse n’umugore ntabashe kujya mu kazi.”
Uretse ibyo uyu mukobwa ufite nimero 61 avuga azashishikariza abana b’abakobwa n’abagabo kuboneza imbyaro akifashisha abaganga b’inzobere muri ibi bikorwa bye.
Ati “Umushinga uzagera ku bakobwa ugabanye inda zitateganyijwe. Ntabwo ari ukubashishikariza gusambana ahubwo ni ukubarinda inda zitateguwe.”
Nzamukosha Shema Patricia usanzwe ari rwiyemezamirimo w’imyaka 19, ni umwe mu bahatanye. Uyu mukobwa asanzwe yarashinze sosiyete ikora imyambaro ya Inkindi Design ndetse imyambaro irimo niwe uyikorera.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatekereje kujya muri Miss Rwanda na we kera kuko yabitekereje mu myaka irindwi ishize.
Ati “Mfite umushinga nakoze nshaka gufasha urubyiruko rwacu kuko igihugu kiri gutera imbere ariko abantu bamwe bagasigara inyuma. Nshaka gufasha abantu badafite aho baba n’abatarasoza amashuri yisumbuye.”
Ishimwe Stacy Agray ufite nimero 18 na we ari mu bahatanye muri Miss Rwanda 2022. Avuga yatangiye gukunda iri rushanwa ubwo Aurore Kayibanda yegukanaga ikamba, arikunda birushijeho mu 2014 ubwo Akiwacu Colombe yegukanaga ikamba.
Umushinga we ujyanye na gahunda yo gushishikariza imiryango kwita ku mikurire y’abana.
Ati “Ni gahunda yari isanzwe ihari ariko imbaraga ziza kuba nkeya. Ibigo mbonezamikurire Bihari ni bike ndetse n’imyumvire y’ababyeyi ntabwo irazamaka ku buryo abana bajyanwa muri ibyo bigo.”
Uyu mukobwa afite gahunda yo gukora ubukangurambaga ahantu hatandukanye.
Gatesi Renita na we ari mu bari guhatana. Yiyamamarije mu Mujyi wa Kigali. Afite umushinga ujyanye n’ubukerarugendo.
Yavuze ko ashaka gutangiza urubuga rw’abantu bashaka kureba ibyiza bitatse u Rwanda.
Ati “Hari “Visit Rwanda” hakaba na “Tembera u Rwanda”. Nyuma ya COVID-19 ubukerarugendo bwaragabanyutse. Rero nshaka gukora application izaba iriho ahantu hose ho gusura mu Rwanda, amahoteli bararamo ndetse n’ibindi. Nshaka no gushyiraho ibintu biranga umuco nyarwanda.”
Yavuze ko iyi application ishobora kutagera kuri buri munyarwanda cyangwa buri munyamahanga ariko amafaranga azajya avanwamo amwe namwe akazajya afashishwa abakene.
Uyu mukobwa akunda kwandika ndetse yitabiriye amarushanwa y’abanditsi yahuje abatuye mu bihugu bigize EAC. Yahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mu 2016. Yandikiye na The New Times.
Munganyinka Jessica na we ari mu bakobwa bahataniye iri Kamba rya Miss Rwanda. Uyu mukobwa w’imyaka 26 yasoje kaminuza muri Human Resources Management. Afite nimero 35.
Afite umushinga wo kwigisha abana bifashishije gukina ibyo bita mu ndimi z’amahanga Learning through play. Avuga ko yawutekereje kubera ko azi ko abana bakunda gukina.
Ati “Nakuze nkunda ibintu byo kwiga ariko uburyo twizemo hari wageraga ugasanga ibintu birakugorana. Nawutekereje kuko nziko abana bakunda gukina ku buryo bize banabikora byabafasha.”
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga we, azafatanya n’ibigo bitandukanye.
Gutora no gushyigikira umwe muri aba bisaba kwifashisha urubuga rwa IGIHE ukoresheje link ya https://igihe.com/miss-rwanda unakoresheje code ya 544*1 kode ya buri mukobwa ushaka guha amahirwe, ugakanda #
Gutora kuri internet no kuri code byose bisaba nibura 100 Frw. Ku batora kuri internet bakoresha nimero ya telefoni cyangwa ikarita yo kwishyuriraho ya banki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!