Kuva ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, Bahavu Jeannette uri mu bakinnyi ba sinema bakomeye mu Rwanda ari kubarizwa mu Mujyi wa Dar Es Salam, aho yagiye kwizihiriza imyaka itatu ishize arushinze.
Uyu mugore uri kumwe n’umugabo we ndetse n’imfura yabo, ari kwizihiza imyaka itatu ishize arushinze.
Aganira na IGIHE yavuze ko “Turi inaha kwizihiza imyaka itatu ishize turushinze, ni ikiruhuko cy’icyumweru twafashe hanyuma tukagaruka i Kigali mu kazi.”
Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury barushinze muri Gashyantare 2021, nyuma y’imyaka itanu yari ishize bakundana n’itandatu yari ishize bamenyanye bwa mbere.
Bahavu wamamaye muri sinema nyarwanda ubwo yakinaga muri Citymaid nka Diane, yaje kuyivamo atangira gutunganya iye bwite yise ‘Impanga’.
Uretse iyi filime yakoze igakundwa bikomeye, sosiyete ya BahAfrica yashinze itunganya izindi filime zigezweho ku isoko rya sinema mu Rwanda nka Bad choice, Ikinyoma, Bad neighbor n’izindi zakunzwe cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!