Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekane ya City Maid, akaba agezweho mu yiswe “Impanga”, ari kwitegura kwibaruka imfura ye.
Byagaragariye mu mashusho aherutse gushyira hanze ubwo yatunguraga umugabo we, Ndayirukiye Fleury ku munsi we w’amavuko.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umugabo we Ndayirukiye, ntabwo we na Bahavu bigeze batumiramo abandi bantu bitewe no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 na we yigeze kurwara.
Mu mashusho basangije ababakurikira ku rukuta rwabo rwa YouTube, Bahavu yagize ati“Sinari gutumira abantu benshi, ubwo byari gusaba ko abantu bipimisha Covid-19 kandi urabizi ko nyikirutse, yari inyishe rero sinayikinisha.”
Bahavu n’umugabo we Ndayirukiye Fleurybakoze ubukwe tariki 27 Werurwe 2021. Aba bombi bamenyanye mu 2015 ariko batangira gukundana mu 2016.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!