IGIHE

Bahati Makaca yavuze ko gukirizwa kwa Bishop Rugagi biri mu bihe bibi yanyuzemo (Video)

0 30-07-2026 - saa 10:58, Nsengiyumva Emmy

Bahati Makaca uri mu bahanzi bamenyekanye mu itsinda rya Just Family, yavuze ko gukirizwa kwa Bishop Rugagi biri mu bihe bibi yanyuzemo mu buzima bwe, ndetse yicuza bikomeye ibyabaye muri icyo gihe.

Ibi Bahati yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha irushanwa ‘Rwanda Next Super Star’, aherutse gutangiza mu rwego rwo gushakisha impano nshya mu muziki.

Ni irushanwa Bahati yifuza ko rizitabirwa n’abanyempano 100 bazahatana, umwe muri bo akazegukana intsinzi agahabwa amahirwe yo gusinyana amasezerano na sosiyete izamufasha guteza imbere umuziki we, akanahabwa umushahara w’ibihumbi 500 Frw buri kwezi ndetse na miliyoni 1 Frw nk’igihembo.

Kugeza ubu, kwiyandikisha byaratangiye. Bahati yavuze ko mu minsi ya vuba azatangaza gahunda irambuye y’irushanwa, kuko umubare w’abifuza kuryitabira usigaje bake ngo wuzure.

Uretse iri rushanwa, Bahati yanabajijwe ku byigeze kumuvugwaho nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya Just Family, aho byavugwaga ko yari yariyeguriye Imana mu buryo bw’amanyanga.

Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere cyabereye i Kimisagara mu Itorero ry’Abacunguwe ryayoborwaga na Bishop Rugagi, Bahati yatanze ubuhamya avuga ko we na bagenzi be bo muri Just Family bajyaga mu bapfumu bashaka kwamamara no gukundwa.

Mu 2016, Just Family yongeye guhura, Bahati yavuze ko ubwo buhamya bwari ubuhimbano bwateguwe na we afatanyije na Bishop Rugagi, agamije gukurura abayoboke no kubakuramo amafaranga.

Nyuma yaho, Bahati na Bishop Rugagi bagiranye amakimbirane akomeye ashingiye ku mafaranga. Bahati yavuze ko Rugagi amurimo 200$, mu gihe Rugagi we yumvikanye avuga ko yamuhaye amafaranga arenga 1.000$ kandi ko ayo Bahati amusaba atayazi.

Agaruka kuri ibyo byose, Bahati yagize ati "Biriya ni ibintu byo hambere kandi sinjya nkunda kubigarukaho. Biri mu bihe bibi nanyuzemo nkaba mbyicuza. Nagiyeyo ndasenga, ndakizwa kandi ndafashwa, ariko ibyabaye nyuma ni byo ntashaka gutindaho. Hari igihe umuntu ajya gukizwa afite umutima mwiza, ariko nyuma akaza gusanga aho yakirijwe atari ho hanyaho. Biriya byari ubucuruzi, ariko ntibikuraho ko ibyo navugaga bibaho."

Bahati yavuze ko ibyo yanyuzemo kwa Bishop Rugagi byaturutse ku kuba yari akiri muto.

Ati "Ni ubuzima naciyemo nkiri umwana, nkiri mu myaka umuntu afata ibyemezo bikomeye atitaye ku ngaruka zabyo. Amakosa nakoze icyo gihe, uretse Imana nkwiye kuyasabira imbabazi, nta wundi muntu ngomba kuzisaba. Nagiyeyo nshaka gukizwa, ariko ngezeyo bamenya ko hinjiye icyamamare, banshyira ku ruhande ntangira kumenya politiki yo mu idini. Ibyo nahabonye uwo munsi ni byo na n’uyu munsi nkicuza."

Nyuma yo kuva mu Itorero rya Bishop Rugagi ubwo yakizwaga, Bahati yavuze ko amagambo yavugiye muri iryo torero yamugizeho ingaruka zikomeye ndetse anazigira mu gihe itsinda rya Just Family ryabyutsaga umutwe.

Bahati Makaca yatangije irushanwa rizatanga abanyempano bashya mu muziki
Bahati Makaca yahishuye ko yicuza kuba yarakirijwe kwa Bishop Rugagi
Bahati Makaca yavuze ko mu bihe bizaza yiteguye kuganira akantu ku kandi ku buryo gukizwa kwe kwa Bishop Rugagi byari 'Business'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza