Indirimbo zakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ku rugero runini, zakumiriwe ku ntonde zigarahaza imiziki zakunzwe kurusha izindi muri Australia.
Guhera muri iki cyumweru, indirimbo zose zizajya zemererwa guhatanira kujya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri icyo gihugu zigomba kuba zarakozwe ahanini n’abantu.
Ishyirahamwe ry’abatunganya umuziki muri Australia, Australian Recording Industry Association (ARIA), ryavuze ko aya mabwiriza mashya agamije guteza imbere umwihariko w’ubuhanzi bukorwa n’abantu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impaka zari zavutse ku ndirimbo ‘Like A Prayer’ ya Madonna isubiwemo, yatunganyijwe n’Umu-DJ w’Umunya-Australia, Josh Fawaz.
Iyi ndirimbo iherutse kugera ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa ARIA rw’indirimbo zibyinitse ndetse iza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange rw’indirimbo zikunzwe muri Australia.
Iyi ndirimbo yari yarabaye imwe mu zikunze gucurangwa kuri za radiyo ndetse imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 48 kuri Spotify yonyine.
Nyuma yo kunengwa n’abakunzi b’umuziki bijyanye n’uko ikoze, Fawaz yongeyeho ko indirimbo ye yakoreshejwemo AI mu gutegurwa kwayo.
ARIA yavuze ko abahanzi bo muri Australia bahanganye no kwigarurira abakunzi b’umuziki mu isoko ryuzuyemo abahanzi benshi kurusha ikindi gihe cyose, bityo ko idashaka guteza imbere imiziki yakozwe na AI umuntu atagizwemo uruhare.
Muri aya mabwiriza mashya, gukoresha AI mu gukora umuziki ntibibujijwe burundu. Ariko indirimbo igomba kuba yaranditswe n’abantu, amajwi y’ingenzi akorwa n’umuntu ndetse n’ibikoresho by’ingenzi by’umuziki bigacurangwa n’umuntu.
AI iracyemerewe gukoreshwa mu bindi bikorwa nko kunoza amajwi (mastering), gukoresha ingoma zigezweho n’ibindi.
Indirimbo zakozwe na AI zikomeje kwinubwa cyane cyane n’abahanzi batandukanye. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, indirimbo yakozwe hakoreshejwe AI na bwo yabujijwe kujya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Suède.
Muri Nyakanga na bwo, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abatunganya Umuziki, IFPI, ryatangaje ko amabwiriza agenga ikoreshwa rya AI azashyirwa mu bikorwa ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika y’Epfo, Uburasirazuba bwo Hagati, Afurika na Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba.
Aya mabwiriza mashya ya ARIA, ashingiye ku mabwiriza ya IFPI, yanakuyeho indirimbo zishobora gutera impungenge zo gukoresha uburyo bwo kongera umubare w’abazumva cyangwa kuyizamura ku rutonde mu buryo budakwiye.
Umuyobozi Mukuru wa ARIA, Annabelle Herd, yavuze ko izi mpinduka zigamije gukomeza guhuza umuziki n’igihe ndetse no kubungabunga umwihariko w’ubuhanzi bw’abantu mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere cyane.
Abahanzi bazajya basabwa gutangaza niba bakoresheje AI igihe bashyikiriza indirimbo zabo ARIA kugira ngo zisuzumwe.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yasezeranyije ko hazashyirwaho uburyo bwo kurinda abahanzi bo muri Australia ingaruka za AI.
Albanese yavuze ko abanditsi b’ibindirimbo n’abahanzi bazagira uburenganzira bwo guhitamo niba ibikorwa byabo byakoreshwa mu guhugura AI ndetse n’uburyo byakoreshwamo, avuga ko kuba abahanzi bakurwa kuri ubwo burenganzira kandi ntibahembwe byaba ari “ubujura.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!