Umuhanzi w’Umunyamerika Ariana Grande yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko mu bikorwa bimugaragaza mu ruhame nyuma yo gusoza urugendo rwe rw’ibitaramo bya “Eternal Sunshine Tour”, avuga ko akeneye igihe cyo kuruhuka.
Ariana Grande yasezeye ku rubyiniro mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Londres ku wa Kabiri, aho yasoreje urugendo rw’ibitaramo yari amaze igihe akora.
Muri icyo gitaramo, yagaragaje amarangamutima menshi, ndetse agira n’igihe yegera abafana bari imbere ye ubwo yaririmbaga indirimbo “One Last Time”, izwiho kuba yaragize igisobanuro cyihariye ku barokotse igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye i Manchester mu 2017.
Mbere y’iki gitaramo cya nyuma, Ariana yari yatangaje ko agiye guhagarika ibikorwa byinshi byo kugaragara mu ruhame nyuma y’amezi menshi abantu bakomeje kwibaza ku buzima bwe.
Mu gitaramo cye cya nyuma, Ariana Grande yashimiye abafana bamubaye hafi mu rugendo rwe rw’umuziki, avuga ko iki ari kimwe mu bihe byiza kandi bidasanzwe yagize mu buzima bwe.
Ati “Iki ni kimwe mu bintu byiza kandi bidasanzwe byambayeho mu buzima bwanjye. Ndashaka kubashimira nta kurira cyane.”
Yakomeje avuga ko azahora yibuka ibyo yabanye n’abafana be, ashimangira ko ari bo bamugize uwo ari we mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ariana yatangaje ko icyemezo cyo gufata ikiruhuko atagifashe kubera igitutu cyangwa ikibazo runaka, ahubwo ko ari icyemezo yatekerejeho igihe kirekire.
Yagize ati “Abantu bakeneye gushyiraho imipaka, kandi abantu bose baba bakeneye kuruhuka rimwe na rimwe.”
Iki cyemezo cyaje nyuma y’uko bamwe mu bafana bagaragaje impungenge ku buryo yasaga nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya “Petal”, aho bamwe bagize impungenge ku ihinduka ry’umubiri we.
Umuvugizi we yavuze ko yafashe umwanya wo kugabanya kugaragara kwe mu ruhame kubera kunengwa no kugenzurwa bikabije n’abantu.
Urugendo rw’ibitaramo rwa “Eternal Sunshine Tour” rwari urwa mbere Ariana Grande akoze nyuma y’imyaka irindwi adakora ibitaramo byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!