Angélique Kidjo, agiye gukora amateka mashya nyuma yo gutoranywa nk’Umunyafurika wa mbere ukora umuziki ugiye guhabwa icyubahiro cyo gushyirwa kuri ‘Hollywood Walk of Fame’.
Kidjo umaze imyaka irenga 30 ari mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yegukanye ibihembo bitanu bya Grammy Awards, akaba azwi cyane ku kuba yarahuje injyana gakondo zo muri Afurika n’izigezweho, bikamufasha kumenyekana hirya no hino ku Isi.
Mu 2025, Hollywood Chamber of Commerce yatangaje ko Kidjo ari umwe mu bantu 35 bagize itsinda ry’abazashyirwa kuri Hollywood Walk of Fame mu 2026. Muri iri tsinda harimo n’abandi bahanzi bakomeye barimo Miley Cyrus na Bone Thugs-N-Harmony.
Iri shimwe rije nyuma y’imyaka myinshi Kidjo amaze akora umuziki ndetse anagira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’iterambere ry’Afurika.
Yabaye kandi Ambasaderi wa UNICEF kuva mu 2002, ndetse ashinga Batonga Foundation ifasha mu burezi bw’abakobwa bo muri Afurika.
Umuhango wo kumushyira kuri ‘Hollywood Walk of Fame’ uteganyijwe ku wa 18 Kanama 2026, aho azahabwa inyenyeri ya 2,854 kuri uyu muhanda uzwi cyane muri Los Angeles.
Umukinnyi wa filime Willem Dafoe ni umwe mu bazatanga ibiganiro muri uwo muhango.
Kidjo kandi aherutse gushyira hanze album ye ya 18 yise “HOPE!!”, yasohotse muri Mata 2026, ikaba yarayikoranye n’abahanzi barimo Pharrell Williams na Quavo.
Kuba agiye gushyirwa kuri Hollywood Walk of Fame ni ikindi kimenyetso cy’uko umuziki nyafurika ukomeje kugira umwanya ukomeye ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!