Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Tchèque, Dr. Richard Masozera, yakiriye Nel Ngabo na Kivumbi King bagiye kuhataramira mu Iserukiramuco rya ‘AfrOstrava 2026’, ritegerejwe ku wa 14-15 Kanama 2026.
Ishimwe Clement, wajyanye na bo, yabwiye IGIHE ko mu byo baganiriyeho, Ambasaderi yabashimiye uburyo ubuhanzi buri gufasha mu iterambere ry’Igihugu no kukimenyekanisha muri rusange.
Aba bahanzi bashimiye Ambasaderi uburyo Igihugu gihora hafi y’urubyiruko, cyane ko bibatera imbaraga zo gukora cyane kuko baba babona ko hari abishimira ibikorwa byabo.
Nel Ngabo na Kivumbi King bagiye guhurira na CKay wo muri Nigeria mu Iserukiramuco rya ‘AfrOstrava 2026’, rizabera mu Mujyi wa Ostrava muri Repubulika ya Tchèque.
Nyuma yo guhura na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tchèque, aba bahanzi bakomeje imyiteguro y’iki gitaramo, cyane ko bose ari ubwa mbere bagiye gutaramira muri iki gihugu.
‘AfrOstrava’ ni iserukiramuco risanzwe rihuriza hamwe abakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Repubulika ya Tchèque no mu bindi bihugu by’u Burayi.
Uretse ibitaramo by’umuziki, iri serukiramuco rigizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika umuco nyafurika, imbyino, ibiribwa gakondo n’ibindi.
Byitezwe ko Nel Ngabo agomba guhita ataha i Kigali, kuko afite akandi kazi mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’, ategerejwemo ku wa 29 Kanama 2026. Muri iki gitaramo azahurira n’abarimo Diamond Platnumz, Bruce Melodie, Ish Kevin, Etania wo muri Uganda n’abandi banyuranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!