Umuhanzi w’Umufaransa uzwi cyane mu njyana ya disco, Amanda Lear, yashinje umuririmbyi w’Umunyamerika Miley Cyrus kwigana indirimbo ye yo mu myaka ya 1970.
Amanda Lear yavuze ko indirimbo nshya ya Cyrus yitwa “Redlights” isa n’iye yitwa “The Sphinx” yasohotse mu 1978.
Amanda Lear yabitangaje ku wa Mbere, aho yavuze ko Miley Cyrus yaba yarakoresheje ibitekerezo by’indirimbo ye yo hambere. Gusa nyuma yaje kuvuga ko atifuza kujya mu nkiko kubera iki kibazo.
Indirimbo “Redlights” ya Cyrus yasohotse kuri album yise ‘Bass Persuades’. Benshi bayigereranyije n’iyi ndirimbo ya Amanda Lear yo mu 1978 kubera uburyo amajwi n’imiririmbire bisa.
Kuri internet, Amanda Lear yanditse ubutumwa kuri Miley Cyrus agira ati “Urakoze Miley, kuba wariganye indirimbo yanjye ‘The Sphinx’! Biranshimishije!”
Yongeyeho amagambo agaragaza ko yumva yaribwe igitekerezo.
Mu kiganiro yagiranye na AFP, Lear yavuze ko we ubwe atigeze aba umuntu ukunda kujya mu nkiko, ariko ko sosiyete imureberera inyungu mu muziki ya Universal, ndetse n’abanditsi b’indirimbo bashaka ko habaho kwemera uruhare rw’abatunganyije indirimbo ya mbere.
Amanda Lear ni umwe mu bahanzi bakoze amateka mu muziki, akaba amaze gukora album zirenga 20.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!