IGIHE

Amafoto y’inkumi yongewe mu Itsinda ‘Kigali Boss Babes’

0 5-08-2023 - saa 12:36, Nsengiyumva Emmy

Itsinda ‘Kigali Boss Babes’ ryakiriye umunyamuryango mushya Alice La Boss, uyu akaba umukobwa usanzwe ari inshuti ya hafi y’abarigize ndetse akaba ari na we ugaragara muri filime Alliah Cool yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Uyu mukobwa wakiriwe mu Itsinda ‘Kigali Boss Babes’ ubusanzwe yitwa Ishimwe Alice uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss.

Alice La Boss usanzwe ari umushabitsi ufite na Sosiyete yise Axis Logistics akaba n’umunyamideli uri mu cyiciro cy’ababyibushye.

Uyu mukobwa ni na we ugaragara muri Filime ‘Good book bad cover’ ya Alliah Cool akaba ari na we wagarutsweho mu minsi ishize ubwo hasohokaga amashusho ayamamaza kubera aho bakinnye bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro na Alliah Cool uri mu babarizwa mu Itsinda ‘Kigali Boss Babes’ yavuze ko kugira ngo bakire umunyamuryango mushya bisaba kuba yujuje ibisabwa.

Ati “Bisaba kuba witeguye gushyira ubuzima bwawe hanze cyane ko tuzaba dukora ‘Reality TV Show’ kandi bisaba kugaruka ku buzima bwacu. Ikindi ni uko uba mu buzima bujyanye n’ibyo dushaka gukina hanyuma ariko ukaba usanzwe uri inshuti yacu.”

Uyu mukobwa abaye uwa karindwi winjiye muri ‘Kigali Boss Babes’ yashinzwe muri Mata 2023 cyane ko asanzemo bagenzi be batandatu aribo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Alice La Boss ni umwe mu bakobwa bakundirwa imiterere ye
Alice La Boss asanzwe ari umunyamideli uri mu cyiciro cy'ababyibushye
Alice La Boss yamaze kwinjizwa muri ‘Kigali Boss Babes’
Uyu mukobwa asanzwe ari inshuti ya Alliah Cool akaba ari na we wakinnye muri Filime ‘Good book bad cover’
Alliah Cool ni umwe mu bagore bazwiho kugira amafaranga menshi mu ruganda rw'imyidagaduro
Camille Yvette uri muri iri tsinda ni umwe mu bakunze kugaragaza ko abayeho mu buzima buhenze
Christelle akundirwa ikimero cye gikurura abatari bake mu bihumbi by'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
Gashema Sylvie uri muri iri tsinda ni umwe mu bagore bagenda mu modoka nziza
Umunyamideli Isimbi Model ni umwe mu batangije iri tsinda ribarizwamo aba bagore b'ikimero kandi barigwije
Queen Douce na we yamenyekanye cyane ubwo yinjiraga muri Sinema y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza