Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ntirizaba kuri iyi nshuro kuko Blarirwa yaritangije na East African Promoters yarikurikiranaga bari kuganira undi mushinga uzaza wusa ikivi cy’aho ryari rimaze kugera.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star [PGGSS] ryari rimaze kuba ubukombe mu Rwanda rimaze imyaka umunani ryahagaze ndetse EAP na Blarirwa bari gutegura indi mishinga yateza umuziki nyarwanda imbere.
Abahanzi benshi bakoraga bafite indoto zo kuzaryitabira kubera ko ryazengurukaga igihugu cyose ribahuza n’abakunzi babo mu byaro bitandukanye.
Buri mwaka EAP na Bralirwa bagiranaga amasezerano y’uko iri rushanwa rigomba gukorwa, ndetse akenshi mu ntangiriro hatangiraga gucaracara amakuru ajyanye naryo ariko uyu mwaka byari bigeze muri Werurwe nta kanunu.
Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou uyobora EAP yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ritazongera kuba ndetse ko Bralirwa na East African Promoters (EAP) yabafashaga kuritegura bari kugirana ibiganiro byo gushaka ikindi gikorwa bafatanya gukora cyateza imbere abahanzi.
Ati “Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ntirizongera kubaho. Hashobora kubaho undi mushinga wo guteza imbere abahanzi, EAP na Bralirwa bari mu biganiro bashaka uko uwo mushinga watangira.”
Ntabwo uyu mushinga, yeruye ngo avuge niba nawo waba ari irushanwa gusa yavuze ko ibiganiro nibimara kunozwa bazawumurikira itangazamakuru mu gihe bazaba bashimye ko ukorwa.
Hari amakuru avuga ko EAP igiye gukorera ibitaramo bine bikomeye mu Rwanda, birimo ikizaba muri Kanama kizitabirwa na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.
IGIHE yaganiriye na Mukasa Jean Marie uyobora New Level ibarizwamo abahanzi batandukanye bakomeye, Umuhanzikazi Teta Diana, King James watwaye PGGSS ubwo yabaga ku nshuro ya kabiri, Jay C wayitabiriye umwaka ushize na TMC wo muri Dream Boys.
Aba bose bahuriza ku kuba iri rushanwa ryari rifatiye runini umuziki nyarwanda kuko mu gihe rimaze ryagiye rikora byinshi byateje imbere abahanzi n’abandi bari bafite aho bahuriye naryo.
PGGSS yazamuye urwego rw’abahanzi
TMC wo muri Dream Boys yatwaye iri rushanwa mu 2017 we avuga ko ashimira abateguraga iri rushanwa kuko hari ikintu kinini ryubatse mu muziki nyarwanda.
Mukasa uyobora New Level ibarizwamo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan yagize ati “Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star twese turarizi igihe ryari ritaraza, hari icyo ryazanye cyane cyane mu rwego rw’imiririmbire mu bahanzi. Ntabwo ari bose baririmbaga mu buryo bwa live.”
Teta Diana we yemeje ko iri rushanwa ryatangaga amafaranga ku bantu benshi batandukanye kandi rikishyura neza abaryitabiriye, yemeza ko ryazamuraga umuziki.
Jay C we yavuze ko iri rushanwa ryakoze akazi gakomeye mu muziki w’u Rwanda rikavana abahanzi benshi ku rwego bakagera ku rundi ruhambaye.
King James asanga iri rushanwa ryaragiye ryigisha abahanzi ibintu byinshi birimo n’ibyerekeye kubana neza na bagenzi babo.
Ati “Ikintu cya mbere irushanwa ryanyigishije ni ukubana kubera ko muri ririya rushanwa abantu akenshi baba bari kumwe bituma umubano w’abahanzi wiyongera.”
Uyu muhanzi yavuze ko irushanwa ryahwituye abantu bakamenya kuririmba live abandi bakabikunda kurusha uko byari bimeze ritaraza.
Guhagarara kwa PGGSS ntabwo bizasubiza umuziki inyuma
Mukasa abona nta ngaruka ziri ku bahanzi kubera ihagarara ry’iri rushanwa kuko na mbere barakoraga, bagakora ibitaramo kandi abantu bakitabira.
Teta Diana we yavuze ko kuba iri rushanwa ryavaho ariko abaritegura bakagira ibindi bikorwa by’umuziki bashyigikira nta kibazo kirimo.
Jay C yemeje ko gutegura iri rushanwa bitari akazi koroshye ariko asa nk’uvuga ko imiterere yaryo ryari rimaze kurambirana.
Ati “Ntabwo kari akazi koroshye, hari abahanzi bavanye ku rwego rwo hasi hafi ya zero ubu bakaba bafite izina rikomeye ndabibashimira. Ikindi kandi ndanabashimira kuba bageze aho bakavuga bati reka iki gikorwa tucyihorere kuko cyari kimaze kurambirana kibazwaho byinshi, ndabashimira ko bafashe uyu mwanya bakabyihorera.”
Iri rushanwa ryigeze rituma ibitaramo byishyuza bititabirwa ?
Ahabaga habereye ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star ntabwo ari ahantu byakorohera ababiteguraga kwishyuza kuko akenshi habaga ari ku bibuga by’amashuri.
Ibi byatumaga abantu bamwe bijujuta bavuga ko kubera kumenyereza rubanda ibitaramo by’ubuntu, hari ababiteguraga ntibyitabirwe kuko babaga batumiye abahanzi baririmbiye abantu ku buntu mu gihugu cyose.
Umwaka ushize ku gitaramo cya nyuma nibwo habayeho kwishyuza gusa mu bindi byabanje ntabwo byabagaho.
Mukasa yavuze ko abantu bamwe bajya bavuga ko iri rushanwa ryatumaga ibitaramo bititabirwa babeshya kuko hari abahanzi babaga baranyuze muri iri rushanwa bakora ibindi bikitabirwa.
Ati “Njye ntabwo ari ko mbibona kuko hari ibitaramo byitabiriwe by’abahanzi babaga bari muri Primus Guma Guma Super Star, kuko kugira ngo igitaramo cyitabirwe biterwa n’uburyo cyamamajwemo.”
TMC ati “Ntawahita abyemeza byasaba gukora ubushakashatsi ariko igihari ni uko iri rushanwa ryakoraga ibitaramo ahantu hatandukanye mu gihugu buri mwaka birimo abahanzi hafi ya bose bakomeye, byabaga bigoye kuba hari undi muntu wakorera igitaramo ahabereye PGGSS.”
Akomeza avuga ko iri rushanwa ryatangaga amafaranga ku bantu batandukanye, ariko kuba rihagaze ari ugutanga umwanya ku bandi ku buryo bategura ibitaramo.
Teta ati “Njye nemera ko igitaramo cyitabirwa biturutse ku mitegurire ndetse n’uburyo cyamamajwe. Nkeka ko kugira ngo igitaramo cyitabirwe biterwa nibyo utanga nk’umuhanzi ariko na none bikagendana n’uburyo wagiteguye ari nabyo abateguraga iri rushanwa bakoraga. Kuba ibitaramo byari ubuntu ntabwo navuga ko ari impamvu za PGGSS kuko hari ibindi bitaramo byakozwe iri rushanwa bikitabirwa. Abantu bashyiremo bakore ibintu abantu babakunde.”
Icyo basaga abateguraga irushanwa
Mukasa ati “Nk’ukuntu bazanye kiriya gitekerezo cyari gishingiye ku kuzamura umuziki bakomeza bawuteze imbere batekereze n’ibindi biwuteza imbere.”
TMC we ati “Icyo nabwira Blarirwa na EAP ni uko n’ubundi ubufasha batangaga, amafaranga bari barashoye mu ruganda rw’umuziki n’ubwo atanyura muri irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko agaruke mu buryo bumwe cyangwa ubundi. N’ubwo bitaba irushanwa ariko amafaranga ntagende.”
Teta we yashimiye byimazeyo abagize igitekerezo cy’iri rushanwa kuko ryafashije benshi nawe arimo kuko yaryitabiriye, avuga ko hari abaturage umuhanzi atabashaga kwigezaho ariko PGGSS ikabafasha kubageraho mu ntara zose.
Reba amashusho agaragaza uko byari byifashe Bruce Melodie yegukana iri rushanwa riheruka
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!