Imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko mu Rwanda abahinzi n’aborozi bakoresha imashini bari munsi ya 2%, mu gihe abarenga 70% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ibigaragaza uburyo benshi bacyishingikiriza ku buhinzi bw’amaramuko.
Ibi bituma Abanyarwanda badashobora kwihaza mu biribwa ku kigero gishimishije nubwo atari abanebwe. Izi mvune zidatanga umusaruro ni zo Tuyishime David wavukiye mu cyaro cyo mu Karere ka Ngororero yitegereje zimutera ishyaka rituma kuri ubu ari umwe batanga icyizere mu guhindura isura y’ubuhinzi mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 31 afite ikigo A-Z Manufacturing Ltd gikora imashini ziganjemo izikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, kiri mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.
Iyo ugeze kuri iki kigo kiri mu Kagari ka Kiniha, Umudugudu wa Nyegabo usanganirwa n’urusaku rwo gukata no guteranya ibyuma. Ibyo byuma ni byo akoramo imashini zirimo izuhira, izihungura ibigori, izishya ibinyampeke, izikata ubwatsi, izipfura inkoko n’izindi.
Yatangiranye igishoro cya miliyoni 1,5 Frw, ubu ageze kuri miliyoni 40 Frw ndetse aherutse gutsindira izindi miliyoni 42 Frw mu marushanwa atandukanye. Mu Kiganiro na IGIHE Tuyishime yagize ati “Turateganya kubaka uruganda rwa miliyoni 685 Frw.”
Uruganda rwa Tuyishime rufite ubushobozi bwo gukora imashini 1000, igura make ni 25.000 Frw iyi akenshi iba ari imashini yo guhungura ibigori. Imashini ya menshi igura miliyoni 10Frw.
Tuyishime yavuze ko igitekerezo cyo gukora izi mashini yagikuye ku kuba yarakuze abona ababyeyi bavunika cyane ariko umusaruro ukajya uba muke.
Ati "Kubera umugisha wo kugira igihugu cyiza, naje kwiga ndarangiza ubu mfite impamyabyumenyi y’icyiciro cya kabiri cya mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’inganda nakuye muri RP Karongi College."
Izi mashini Tuyishime akora ziganjemo izongera n’izitunganya umusaruro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Tuyishime arakomeza ati "Umuntu ashobora gusekura isombe amasaha atatu ari burye umunsi umwe, ariko ayishyize mu kashini dukora ntabwo birenga amasegonda 30 itaranoga."
Mu mashini akora harimo iyifashisha ikoranabuhanga ikamenya niba amazi mu butaka yabayemo make ikarekura amazi yo kuhira imyaka.
Mu minsi ishize uyu musore ufite ikigo gikoresha abakozi umunani bahoraho, yatsindiye miliyoni 12Frw muri YouthConnekt.
Izo miliyoni 12Frw zaje ziyongera kuri miliyoni 35,3Frw yari aherutswe gutsindira muri gahunda ya Impact Hub.
Ati "Aya mafaranga agiye kumfasha kugura imashini CNC metal cutting naburaga yo kunyorohereza akazi. Mu Rwanda urubyiruko dufite umugisha ukomeye wo kugira igihugu kitwizera.”
Mu mashini Tuyishime yakoze harimo ipfura inkoko mu ibagiro rya kijyambere riri mu Karere ka Rutsiro n’ikoreshwa mu gutunganya ishwagara mu ruganda Alcomec mu Karere ka Karongi.
Uyu musore afite intego yo kuzashinga uruganda rukora imashini ruzaha akazi abakozi barenga 300, gusa aracyafite imbogamizi y’uko atarabona aho yakubaka urwo ruganda, no kuba atarabona ubushobozi bwo kugura imodoka imufasha kugeza ibicuruzwa ku masoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!