IGIHE

Abashinzwe kureberera inyungu za Diez Dola ‘bamuburiye irengero’

0 22-08-2026 - saa 09:29, Nsengiyumva Emmy

Nyuma y’imyaka ibiri bakorana, ubuyobozi bwa ‘Blackwave Inc.’ busanzwe bureberera inyungu z’umuhanzi Diez Dola bwatangaje ko bwamuburiye irengero, kuko amaze iminsi atitaba telefoni ndetse n’ibijyanye n’akazi asa n’uwabivuyemo.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwabwiye IGIHE ko hashize iminsi batabasha kuvugana na Diez Dola, kuko nyuma y’uko havutse umwuka mubi hagati yabo, yitwara nk’aho batandukanye.

Umuyobozi wa ‘Blackwave Inc’, Ghislain Nise Jabo, yavuze ko “Urumva, mu minsi ishize twagiranye ikibazo kuko ahari abantu ntihajya habura urunturuntu. Nyuma y’uko hari ibyo tutumvikanyeho, yahise atangira kwanga kutwitaba, yitwara nk’aho twatandukanye kandi atari byo.”

Jabo yavuze ko nubwo hari ibyo batumvikanyeho na Diez Dola, bakabaye bicara bakabikemura nk’abantu bamaze igihe bakorana, aho kugira ngo aburirwe irengero.

Abajijwe ibijyanye n’ibyo batumvikanyeho byakuruye umwuka mubi, Jabo yavuze ko iyo abantu bakorana hari ibyo baba batumva kimwe, rimwe na rimwe bagatandukana nta n’umwe ucishije make. Icyakora, ahamya ko bitakabatandukanyije kuko amasezerano bafitanye asobanutse.

Ati “Ahari abantu mushobora kugira ibyo mutumvikanaho buri ruhande rugataha rwumva ko rutanyuzwe, icyakora umuti wa byose si uguhita ushaka gusenya byose ahubwo wareba icyo amasezerano avuga kuko arasobanutse, ni yo yonyine yadutandukanya. Twaramushatse turamubura. Ntekereza ko igihe kigeze ngo aboneke turebere hamwe uko twasubukura imishinga dufitanye inyuranye.”

Mu bihe bitandukanye, twifuje kumenya byinshi ku byo uruhande rwa Diez Dola rutekereza kuri iki kibazo, icyakora uyu musore ntiyabashije kwitaba telefoni inshuro zose twamuhamagaye.

Diez Dola yatangiye gukorana na ‘Blackwave Inc.’ ku wa 19 Ukwakira 2024. Bafitanye amasezerano y’imyaka itanu.

Mu gihe bamaranye, bamaze gukorana imishinga irimo ‘Repete’, ‘Extra Stamina’, ‘Zangalewa’ n’indi inyuranye.

Havutse umwuka mubi hagati ya Diez Dola na sosiyete ishinzwe kureberera inyungu ze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza