IGIHE

Kwita Izina: Kenny Sol, Marina, Okkama na Senderi Hit bataramiye i Musanze (Amafoto)

0 4-09-2026 - saa 09:11, Nsengiyumva Emmy

Abahanzi barimo Kenny Sol, RunUp, Marina, Okkama na Senderi Hit bari mu basusurukije abitabiriye igitaramo cyo guha ikaze abashyitsi bitabiriye ibirori byo #KwitaIzina21 bitegerejwe kubera mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026.

Iki gitaramo kibimburira ibirori by’umunsi nyirizina cyabereye muri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, ahari hatumiwe abahanzi batandukanye biganjemo abazwi ndetse n’ab’i Musanze.

Mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori harimo Marina, Kenny Sol, Okkama, RunUp na Senderi Hit ndetse na Kevin Montana wo muri aka karere.

Uretse iki gitaramo, byitezwe ko abazitabira ibirori byo #KwitaIzina bizataramirwa n’abarimo The Ben, Riderman, Bwiza, Chriss Eazy, Kivumbi, Ariel Wayz, Senderi Hit n’abandi banyuranye.

Mu muhango wo Kwita Izina uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, abana b’ingagi 22 barahabwa amazina.

Ni ku nshuro ya 21 mu Rwanda hagiye kubera igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi, umuhango uba ukomeye mu gihugu ndetse unahuza abatari bake yaba abavuye mu Rwanda no hanze yarwo.

Kevin Montana w'i Musanze ni umwe mu bahawe amahirwe yo kuririmbira inshuti n'abavandimwe
RunUp uri mu bahanzi bagezweho yari yatoranyijwe gutarama muri iki gitaramo
RunUp yageze aho yikura ishati
Okkama muri iyi minsi ari kugaragara cyane mu bitaramo binyuranye
Senderi Hit biragoye ko wamugeza mu baturage bo mu Ntara ngo ahave atabatigishije
Senderi Hit yishimiwe cyane
Marina ni umwe mu bahanzi b'abakobwa bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki we
Marina yongeye kwerekwa ko afite abakunzi benshi i Musanze
Kenny Sol afite indirimbo zizwi cyane i Musanze
Indirimbo zose za Kenny Sol baba baziririmbana ijambo ku rindi
Abakunzi b'umuziki b'i Musanze bari bishimye
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza