IGIHE

Umuburo ku bujura bw’igurwa ry’amatike y’igitaramo cya King James

0 29-07-2026 - saa 16:48, Nsengiyumva Emmy

Abari kugura amatike y’igitaramo cya King James mu buryo bwa magendu basabwe kwitwararika, baburirwa ko bashobora kwibwa amafaranga yabo mu gihe bayaguriye ahantu hatizewe, kuko hari abari kugurisha ay’amahimbano.

Ibi byatangajwe na Bruce Intore, Umuyobozi wa Intore Entertainment iri gutegura igitaramo King James azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Intore yagize ati "Mugire ubushishozi igihe mugura amatike. Hari abantu bari kugurisha amatike y’amahimbano bagamije kwambura abantu amafaranga."

Yakomeje asaba abantu kugura amatike banyuze mu nzira zemewe kandi zizewe.

Ati "Mugure amatike ahantu hizewe. Niba ugiye kuyagura ku muntu ku giti cye, banza umenye niba yizewe kandi urebe umwimerere w’itike mbere yo kwishyura. Murinde amafaranga yanyu kandi mwirinde abatekamutwe b’abajura."

Ibi bitangajwe mu gihe hari bamwe mu bamaze kugura amatike y’iki gitaramo bari kuyagurisha abandi. Mu bitaramo bitandukanye, hakunze kubaho ko umuntu agera ku muryango agasanga itike ye yaramaze gukoreshwa n’undi.

Akenshi ibi biterwa n’uko umuntu ugurisha itike imwe ayigurisha abantu benshi, maze uwihutiye kugera ku muryango akayinjiriraho, abandi bagasigara bamanjiriwe.

Abakunzi ba King James baburiwe muri ibi bihe mu gihe habura iminsi mike ngo igitaramo cye cya mbere gibe ku wa 1 Kanama 2026, mu gihe icya kabiri giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2026.

Ushaka kugura itike yawe wanyura hano

Abakunzi ba King James bakanguriwe kugurira amatike ahizewe
Abari kugura amatike y’igitaramo cya King James mu buryo bwa magendu basabwe kwitwararika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza