Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 nibwo itsinda ry’abantu barenga 20 riyobowe na Bazongere Rosine ryahagurutse mu Mujyi wa Kigali ryerekeza mu Karere ka Musanze, mu rugendo rw’iminsi ibiri n’amaguru rwahujwe no ‘Kwita Izina’.
Aba uko barenga 20 bahuriye ku biro by’Umujyi wa Kigali, aba ari ho bahagurukira berekeza i Musanze aho byitezwe ko bazagera tariki 3 Nzeri 2026 mbere y’uko tariki 4 Nzeri 2026 berekeza mu Kinigi mu birori byo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere yo guhaguruka i Kigali, Bazongere yavuze ko umunsi wa mbere bagomba kurara kwa Nyirangarama mu gihe umunsi wa kabiri bazahita bagera i Musanze mbere y’uko ku wa 4 Nzeri 2026 bajya Kwita Izina.
Ati “Turamara iminsi ibiri mu rugendo. Uyu munsi turarara kwa Nyirangarama hanyuma ejo ku wa 3 Nzeri 2026 tuzarare i Musanze.”
Bazongere wateguye uru rugendo yise ‘Imbaraga Gorilla Walk’, asanzwe yarihebeye siporo ndetse akanategura ingendo zinyuranye akora n’amaguru mu rwego rw’ubukangurambaga ku mpamvu zitandukanye.
Ni urugendo ahamya ko ruzasiga ubutumwa bwo gukangurira abantu kurinda ibidukikije mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza.
Ati “Intego si ukugenda gusa, ahubwo ni ugukoresha urugendo rwacu nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu Rwanda no gukangurira abantu kugira uruhare mu kubungabunga umurage wacu kamere.”
Bazongere yavuze ko ‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’ ari urugendo rwo kugenda n’amaguru rugamije guhuza siporo n’imibereho myiza, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere kurengera ingagi n’ibinyabuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!