Abana bagize itsinda rya ‘Moriox Kids’ bataramiye abarenga ibihumbi 30 bari bakoraniye mu Mujyi wa Osh muri Kyrgyzstan, mu gitaramo cyashyize akadomo ku rugendo bari bamazemo iminsi muri iki gihugu.
Ni igitaramo aba bana bahuriyemo n’umuhanzi ukomeye muri iki gihugu, Gulnaz Chynybek Kyzy mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2026.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’Umuyobozi w’Umujyi wa Osh, cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 30.
Uretse Gulnaz Chynybek Kyzy, abana bo muri Moriox Kids bataramanye na Chris Hat, banajyanye mu bitaramo bamazemo iminsi muri Kyrgyzstan.
Iki gitaramo cyakurikiye icyo iri tsinda ryakoreye i Bishkek, Umurwa Mukuru wa Kyrgyzstan, ku wa 6 Nzeri 2026, ubwo hasozwaga irushanwa rya ‘World Nomad Games’.
Mu kiganiro na Muhoza Shema Blaise uyobora abana bo muri Moriox Kids, yavuze ko banyuzwe n’uko urugendo rwabo rwagenze, kuko nta gishimisha nko gutaramira abakunzi b’umuziki bashya, ariko noneho bakaba baritabiriye ari benshi.
Ati “Urebye amashusho y’igitaramo, wabona ko twavuye ku rubyiniro batabishaka. Nta kintu kiryoha nko gutaramira abafana bashya, ariko noneho banitabiriye ku bwinshi kandi ubona ko bagushyigikiye.”
Shema yavuze ko nyuma y’iki gitaramo bakoreye mu Mujyi wa Osh, abana bo muri Moriox Kids bagiye gutangira gutegura urugendo rwo gutaha i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!