Muri Gashyantare 2016 ni bwo Bishop Justin Alain yabuze umugore we witabye Imana. Nyakwigendera yamusigiye abana batatu bato, aba ari we ubitaho mu myaka y’ubuto bwabo.
Ubusanzwe Bishop Justin Alain ni umupasiteri w’Umunyarwanda utuye muri Australia, aho afite Itorero yise Rehoboth Divine Healing Church ndetse n’Umuryango Rise and Shine World Ministry ukorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Mu myaka isaga itandatu ishize ubwo yaburaga urubavu rwe, ni inkuru yamushegeshe cyane.
Muri icyo gihe, ubwo yavaga mu bitaro gusezera umugore we bwa nyuma, imfura ye yamubajije aho nyina yasigaye.
Yagize ati “Nibuka nkiva ku bitaro madamu musezeyeho bwa nyuma, nageze mu rugo noneho umwana wanjye mukuru icyo gihe yari afite imyaka itatu n’igice aza ansanganira ambaza aho nsize nyina. Nahise mfatwa n’amarira mbura icyo musubiza kuko bari bamukumbuye, bari bamaze igihe batamubona kuko yabaga mu bitaro. Nabuze imbaraga zimubwira ngo yapfuye, numvise bindenze."
Bishop Justin yabwiye IGIHE ko ibyo bihe yinjijwemo n’ibibazo yahaswe byatumye atangira gusenga isengesho risaba imbaraga.
Yakomeje ati “Mu by’ukuri iryo jambo ‘Ugendane nanjye’ ni isengesho nasenze umunsi madamu wanjye yitabaga Imana nkasigarana abana bato harimo n’uwari umaze iminsi avutse.’’
“Nahise mbafata uko ari batatu noneho turapfukama ndangije ndasenga cyane ndi kurira ariko nsengera mu ijambo rivuga ngo ‘Mana ugendane nanjye’ muri uru rugendo ntangiye kuko amakuba andi bugufi. Nyemerera tugendane.’’
Iryo sengesho ni ryo ryashibutsemo indirimbo yise “Ugendane nanjye” irimo ubutumwa butanga ihumure ku muntu wugarijwe n’ibibazo.
Bishop Justin ati “Muri make ubuzima bwanjye bwose mba mbwira Imana ngo tugendane kuko ntaho nagera ntari kumwe nayo. Byatumye nandikamo indirimbo ikubiyemo amagambo mpora nsengeramo.’’
Nyuma y’urupfu rw’umugore we, Bishop Justin yatangiye kurera abana kugeza ashatse umugore wa kabiri wamubereye umugisha, atangira kumufasha izo nshingano za kibyeyi.
Indirimbo ye “Ugendane nanjye” ifite iminota umunani n’amasegonda 52, yasohotse iri kumwe n’amashusho yayo.
Ni iya kabiri yakoze nyuma y’iyo yise “Akira ishimwe” yanditse mu 2012, iyi yumvikanamo n’ijwi ry’umugore we witabye Imana mu 2016.
Bishop Justin avuga ko kwinjira mu muziki bitamutunguye kuko yari asanzwe akunda kuririmba.
Yatangiriye urwo rugendo muri korali kugeza ahinduriwe inshingano zo kuba umushumba aba abihagaritse, ahubwo agafasha abandi baririmbyi.
Bishop Justin Alain ayobora Rehoboth Divine Healing Church n’Umuryango Arise and Shine World. Ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.
Uyu muryango ukunda gutegura ibikorwa byagutse by’amasengesho nk’aho mu mwaka ushize wakoze icy’ibyumweru bitanu mu giterane cyo gusengera Isi cyiswe ‘Pray For Our World’.
– Reba “Ugendane nanjye” ya Bishop Justin Alain
– Umva indirimbo ye ya mbere yise “Akira ishimwe”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!