IGIHE

Prosper Nkomezi yateguje ibitaramo muri Amerika

0 15-04-2026 - saa 10:46, Gilbert Ukwizagira

Umuhanzi Prosper Nkomezi uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko azataramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ruhererekane rw’ibitaramo azakorera mu mijyi itandukanye.

Ibi yabitangaje ku wa 14 Mata 2026. Ku nyandiko iteguza ibi bitaramo yongeyeho amagambo mu nyandiko, agira ati “Abanyamerika mwaramutse? Ubutumwa bumwe, imijyi myinshi. Yesu yamamazwe hose”.

Uyu muhanzi yagaragaje ko ari ibitaramo bizarangwa n’umuziki wa live.

Ati “Muzifatanye natwe mu gitaramo cy’amateka cy’umuziki wa live no kuramya no guhimbaza Imana”.

N’ubwo nta byinshi yatangaje kuri ibi bitaramo, haba imijyi nyirizina bizaberamo cyangwa amatariki yabyo, ku nteguza y’ibi bitaramo bigaragara ko ari ibyo yiteguriye ku giti cye.

Prosper Nkomezi anakubutse mu rugendo nyobokamana yakoreye mu gihugu cya Israel hagati yo ku wa 16 na 21 Gashyantare 2026.

Prosper Nkomezi yateguje ibitaramo muri Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza