Itorero Ennihakore Miracles Church riyoborwa na Pasiteri Umutoni Joseline ryateguye igiterane cy’iminsi 21, kizahuriza hamwe abahanzi batandukanye n’abavugabutumwa b’amazina azwi mu Rwanda no hanze yarwo.
Iki giterane cyiswe ‘‘Senga Birahinduka’’ giteganyijwe ku wa 3-24 Ukuboza 2023 kizajya kibera mu nyubako y’Inkundamahoro iherereye i Nyabugogo.
Cyateguwe mu rwego rwo gusengera impinduka mu buzima bw’abantu muri iyo minsi 21 hagamijwe kongera kwegerana n’Imana.
Kizaba gifatiye ku ijambo ryanditse muri Esiteri 9:11, rigira riti “Abayuda bica abanzi babo Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa.’’
“Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.’’
Iki giterane kizajya gitangira saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba, mu minsi yose kigiye kumara.
Cyatumiwemo abantu batandukanye barimo Amb. Dr. Charles Murigande, Rev Dr Antoine Rutayisire wahoze ari Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero rya Angilikani, Pst. David uzaturuka mu Burundi na Prophet Jean Paul wo muri Kenya. Hari kandi abahanzi barimo Thacien Titus, Theo Bosebabireba na Aline Gahongayire.
Biteganyijwe ko ubwo iki giterane kizaba gisozwa, kizabera kuri Maison des Jeunes Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!