IGIHE

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’ibitangazamakuru bya Kiliziya muri Afurika

0 4-08-2026 - saa 17:56, IGIHE

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Itangazamakuru mu Nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Kinyamateka, Padiri Fidele Mutabazi, yatorewe kuba Perezida wa SIGNIS Africa, ihuriro ry’ibitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika ku rwa Afurika.

Aya matora yabaye ku wa 3 Kanama 2026, ku munsi wa mbere wa SIGNIS World Congress 2026, inama mpuzamahanga ya SIGNIS iri kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026, ihuje abanyamuryango ba SIGNIS baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

SIGNIS ni umuryango mpuzamahanga wa Kiliziya Gatolika uhuza abanyamwuga mu itumanaho mu bihugu birenga 100 ku Isi.

Padiri Fidele Mutabazi asimbuye Padiri Walter Ihejirika wari umaze imyaka umunani ayobora SIGNIS Africa.

Padiri Fidele Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara, mu Karere ka Kamonyi, ku wa 4 Mutarama 1985.

Yize amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Gihara hagati ya 1992 na 1998, akomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi kuva mu 1998 kugeza mu 2005.

Mu rwego rwo kwitegura ubusaseridoti, yize muri Seminari Nkuru ya Rutongo mu 2006–2007, akomereza amasomo ya Filozofiya muri Seminari Nkuru ya Kabgayi kuva mu 2007 kugeza mu 2009, mbere yo kwiga Tewolojiya muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2009 na 2014.

Ku wa 2 Kanama 2014, Padiri Fidele Mutabazi yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Paruwasi ya Gihara. Nyuma yaho yatangiye ubutumwa muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi, nyuma akorera muri Paruwasi ya Mushishiro kuva mu 2015 kugeza mu 2019, ari na bwo yakurikiranaga amasomo y’Itangazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Kuva mu 2019 kugeza ubu, ni Umuyobozi wa Kinyamateka, ikinyamakuru cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.

Padiri Fidele Mutabazi yatangiye gukorana na SIGNIS mu 2021. Mu 2022 yatorewe guhagararira SIGNIS mu Karere ka Afurika yo Hagati, aninjira mu Nama y’Ubuyobozi ya SIGNIS Africa.

Ubunararibonye bwe mu itangazamakuru rya Kiliziya, ubuyobozi n’itumanaho ni byo byatumye agirwa icyizere cyo kuyobora SIGNIS Africa, aho azafatanya na Komite Nyobozi nshya igizwe na Virginia Kabugu wo muri Kenya wabaye Visi Perezida, na Padiri Alexis Ouedraogo wo muri Burkina Faso wagizwe Umunyamabanga.

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’ibitangazamakuru bya Kiliziya muri Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza