IGIHE

Antoine Cardinal Kambanda yacyeje Kiliziya Gatolika yiyemeje kwifashisha itumanaho mu guharanira ubumwe

0 19-07-2026 - saa 15:44, IGIHE

Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko kwakira Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS, ihuza abanyamuryango b’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Abagatolika rishinzwe itumanaho (World Catholic Association for Communication), bigaragaza ubushake bwa Kiliziya Gatolika mu gukoresha itumanaho nk’igikoresho cyo kwamamaza ubutumwa, kubaka ubumwe no guteza imbere amahoro.

Ni ubwa mbere iyi nama u Rwanda rugiye kwakira izaba ibereye muri Afurika. Izabera muri Sainte Famille Hotel kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama.

Izahuza abashinzwe itumanaho mu Kiliziya Gatolika, abanyamakuru, abakora amafilime, abahanga mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse n’abashakashatsi mu bijyanye n’itumanaho baturutse mu bihugu birenga 100.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igaruka ku buryo itumanaho rikozwe mu buryo bugezweho rigira uruhare mu guteza imbere ubwumvikane n’imibereho myiza.

Iyi nsanganyamatsiko izibanda ku biganiro mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo bwubahiriza amahame y’umuco ndetse n’uburyo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) bwakoreshwa neza.

Iyi nsanganyamatsiko ihuye n’ubutumwa Papa Leo XIV aherutse gutanga, busaba ko ikoranabuhanga rigomba gukomeza gushyira imbere agaciro ka muntu ndetse n’inyungu rusange.

Papa Leo XIV asaba abantu ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ritagomba gukoreshwa mu gutsikamira abandi, guheza abantu cyangwa guteza amakimbirane, ahubwo ko bugomba gufasha ikiremwamuntu no kurengera abantu bafite intege nke.

Antoine Cardinal Kambanda yagize ati “Gusangira ubunararibonye n’ubumenyi binyuze mu guhuriza hamwe abanyamwuga mu itangazamakuru ni bumwe mu buryo bwiza bwo guteza imbere uru rwego muri Kiliziya yose. Ni yo mpamvu Kiliziya yacu yishimiye kwakira Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS no gushyigikira iterambere ry’itumanaho muri Kiliziya.”

Iyi nama iba nyuma y’imyaka ine, yaherukaga kubera i Seoul muri Koreya y’Epfo mu 2022, i Quebec muri Canada mu 2017 ndetse n’i Roma mu Butaliyani mu 2014.

Frere Walter Chikwendu Ihejirika, uyobora Komite Nyobozi y’Abategura iki gikorwa muri Afurika, yabwiye Vatican News ko imyiteguro igeze kure, aho amakipe atandukanye akora ku bijyanye no kwakira abashyitsi, amacumbi, ubwikorezi n’ibindi bikorwa by’imitegurirwe bigeze kure.

Ati “Dufite amashami atandukanye akora ku bijyanye no kwakira abashyitsi, kubacumbikira, gutwara abantu n’ibikoresho byabo, kugira ngo abaza batagira ikibazo ku kibuga cy’indege. Intego yacu ni ugutuma iyi nama mpuzamahanga igenda neza ndetse abantu bakazataha bafite urwibutso rwiza.”

Iyi nama izaberamo ibiganiro byibanda ku guteza imbere itumanaho rihezweho, ubumenyi bukwiriye mu itangazamakuru, itangazamakuru ryubahiriza amahame y’umwuga, itumanaho rijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse n’uburyo bwo gushimangira ibiganiro hagati y’umuco wo mu bice bitandukanye n’ab’ingeri zitandukanye, by’umwihariko urubyiruko n’abagore.

Perezida w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko ntako bisa kuba u Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku guteza imbere itangazamakuru muri Kiliziya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza