IGIHE

Papa Leo yatangiye akazi nyuma yo kubagwa

0 15-10-2026 - saa 15:54, IGIHE

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasubukuye imirimo ye ari mu bitaro, nyuma yo kubagwa ibihaha kubera ikibyimba cyagaragaye ko cyari kirimo kanseri, abaganga bakemeza ko ubuzima bwe bukomeje kugenda bumera neza.

Vatican n’abaganga bamukurikirana batangaje ku wa 15 Ukwakira 2026 ko Papa Leo w’imyaka 71 ari koroherwa, nyuma yo kubagwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Papa Leo yabagiwe mu Bitaro bya Agostino Gemelli biri i Roma mu Butaliyani.

Ibizamini byakozwe byemeje ko icyo kibyimba cyari kirimo kanseri yo mu bwoko bwa adenocarcinoma, ari na yo ikunze kugaragara mu barwaye kanseri y’ibihaha.

Umuganga we, Dr Luigi Carbone, n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubaga igituza mu Bitaro bya Gemelli, Dr Stefano Margaritora, batangaje ko ibizamini byakozwe nyuma yo kubagwa byagaragaje ko ubuzima bwe buhagaze neza.

Bati “Ibizamini byafashwe byagaragaje ko igihaha cyabazwe kiri gukira neza. Muri rusange, uko ari koroherwa nyuma yo kubagwa biragenda nk’uko byari byitezwe.”

Vatican yatangaje ko Papa Leo yatangiye gusuzuma inyandiko zijyanye n’inshingano ze, ndetse akaba amaze iminsi ibiri asoma Misa ari kumwe n’abandi basaseridoti muri shapeli yateguriwe hafi y’icyumba arwariyemo.

Abaganga bavuze ko ashobora gukora ibikorwa bisanzwe bya buri munsi atabifashijwemo.

Icyakora, baracyategereje ibyavuye mu bindi bizamini bizagaragaza niba kanseri itarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri ndetse no kumenya niba hakenewe ubundi buvuzi.

Haracyari kwibazwa niba uburwayi bwe butazagira ingaruka ku ruzinduko ateganya kugirira muri Peru, Uruguay na Argentine kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Biteganyijwe ko Papa Leo azaguma mu bitaro nibura kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026.

Papa Leo yatangiye akazi nyuma yo kubagwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza