IGIHE

Kubaka itorero ryigira: Intego za Musenyeri Kalisa wimitswe mu itorero rya Lutheran Church of Rwanda

0 7-09-2026 - saa 17:23, Iradukunda Olivier

Musenyeri Kalisa Atupenda Prince wimitswe nk’Umwepisikopi w’Itorero rya Lutheran Church of Rwanda, yiyemeje gufasha abayoboke kwigira batabayeho ku nkunga y’amahanga no guteza imbere ibikorwaremezo no kubafasha kwigira.

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ni bwo muri Kigali Convention Centre (KCC), habereye umuhango wo kumwimika witabiriwe n’abakirisitu, abayobozi b’amatorero barimo abaturutse muri Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango waranzwe n’amasengesho, indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu rwego rwo kwishimira intangiriro ye nk’Umwepisikopi.

Musenyeri Kalisa wimitswe yabwiye IGIHE ko kimwe mu byo azashyira imbere ari ukubaka itorero rishoboye kwibeshaho, aho gukomeza gushingira ku nkunga y’amatorero yo mu bihugu byo mu Burengerazuba.

Ati “Icyerekezo cyacu ni ugufasha abayoboke kubona uburezi no kubaka ibikorwaremezo by’itorero. Turashaka kuba itorero ryigira.”

Yavuze ko kuva kera amatorero yo muri Afurika yakunze kubaho ashingiye ku nkunga y’amafaranga n’ubundi bufasha buturuka mu matorero yo mu Burengerazuba.

Gusa ubuyobozi bwe buzaharanira guhindura iyo mikorere, aho abayoboke bazahabwa ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’itorero.

Yasobanuye ko hari abakirisitu bitega ko itorero rigomba kubaha amafaranga cyangwa ubundi bufasha bw’ibikoresho, ari na byo bituma bahora bategereje gufashwa, gusa ibyiza bikaba byaba kubereka uko bigira aho guhora ubafasha.

Urubyiruko ruzibandwaho mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, dore ko rufite uruhare rukomeye mu hazaza h’Itorero rya Lutheran Church of Rwanda.

Izo gahunda zizubakira ku zisanzwe, zirimo izijyanye n’uburinganire, ubutabera, kubungabunga ibidukikije n’uburezi. Ibi byose bikaba bishingiye ku iyobokamana.

Yagize ati “Twohereza urubyiruko kwiga, bitari ibijyanye n’iyobokamana gusa, ahubwo no mu zindi nzego zitandukanye. Uko ni ko turufasha kugira uruhare.”

Urubyiruko kandi ruhagarariwe mu Nama Nyobozi y’Itorero, bityo rukagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku byemezo bireba imikorere yaryo, mu gukemura ibibazo igihugu gifite no kurengera abaturage bacyo.

Ruzahabwa umwanya wo kugaragaza impano zarwo binyuze mu muziki, igihe ibyo ruhitamo gukora bitabangamiye amahame y’ukwemera kwa Gikirisitu.

Musenyeri Kalisa yashyigikiye kandi ashimira Perezida Paul Kagame washishikarije amatorero guteza imbere ibikorwaremezo byayo, kandi inyubako z’insengero zikubakwa ku buryo bwujuje ibisabwa.

Itorero rya Lutheran Church of Rwanda ryatangiye kuvugurura insengero zaryo kugira ngo zuzuze ibyo bisabwa.

Musenyeri Kalisa yanashimye ingamba ziherutse gufatwa mu kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitemewe mu rubyiruko, asaba amatorero kuba mu bigo bya mbere byamagana icyo kibazo kuko zisa n’izacyirengagije.

Umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Lutheran Church of Rwanda ishyigikiye ko abayoboke b'itorero bigira
Musenyeri Kalisa Atupenda Prince yimitswe mu itorero rya Lutheran Church of Rwanda
Musenyeri Kalisa Atupenda Prince azaharanira ko Lutheran Church of Rwanda igira abayoboke bajijutse
Umuhango wo kwimika Musenyeri Kalisa witabiriwe n'abaturutse mu bihugu by'amahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza